Ubuzima

Karongi: Banywa imiti ya Malaria nk’ifunguro rya buri munsi

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abatuye mu murenge wa Murambi mu karere ka Karongi ku nkengero z’umugezi wa Nyabarongo, bavuga ko imiti ya Malaria idashobora kubura mu ngo zabo ngo kuko bahora basimburana mu kurwara iyi ndwara yibasiye aka gace.

Uku guhora barwaye Malaria ngo babiterwa no kuba batuye mu nkengero z’umugezi wa Nyabarongo ukunze kuba indiri y’imibu itera iyi ndwara.

Umwe mu bajyanama b’ubuzima wunganira ikigo nderabuzima aba baturage bivuriza avuga ko hari n’igihe imiti ibashirana bitewe n’uko bakira abarwayi benshi ba Malaria.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murambi uri mu yegereye cyane uyu mugezi wa Nyabarongo bushimangira ko na bwo buzi iki kibazo cya Malaria muri aka gace.

Gusa ngo bushishikariza abaturage kurara mu nzitiramubu mu gihe hagishakishwa igisubizo kirambye cy’iki kibazo ari cyo kwimura abatuye mu nkengero z’uyu mugezi.
Iki kibazo cya Malaria ntigifitwe n’abaturiye umugezi wa Nyabarongo bo mu karere ka Karongi gusa kuko n’abaturanyi babo bo mu ka Ruhango ko mu ntara y’Amajyepfo bagifite.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET