Ubukungu

Karongi- Bamaze imyaka 3 batanze amafaranga yo kubegereza umuriro none ntibarawubona

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Babifashijwemo n’ubuyobozi bw’ibigo by’ amashuri ndetse n’ ubwo amatorero bibarizwa mu kagari ka Nyarunyinya cyane cyane mu mudugudu wa Murambi mu murenge wa Murambi ho mu karere ka Karongi, abaturage bo muri aka kagari bishyize hamwe buri wese atanga amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 28 nk’ umusanzu wo kugira ngo begerezwe umuriro w’ amashanyarazi, ariko ngo imyaka igiye kuba itatu bagitegereje uyu muriro.

Bamwe mu bataratanga uyu musanzu bavuga ko icyatumye batawutanga ari uko bawubuze ahubwo byatewe n’ uko n’ uwatanzwe mbere ntawe uzi iherezo ryawo n’ ubwo bawutangaga muri Koperative yo kubitsa no kuguriza Umurenge SACCO MURAMBI.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Murambi buvuga ko iki kibazo cy’ aba baturage bukizi ndetse bwamaze no kukiganiraho n’ ikigo cy’ igihugu gifite mu nshingano zacyo umuriro w’ amashanyarazi REG ngo kigikemure.

Uretse kuba aba baturage bo muri Murambi ya Karongi baratanze amafaranga kugira ngo begerezwe umuriro bakawutegereza amaso agahera mu kirere, ngo bamwe muri bo batemye ibiti by’ amapoto babikusanyiriza hamwe ariko nyuma yo kuhamara igihe kirekire birangira bamwe muri bo babitwaye bajya kubicana.

Ibitekerezo: 1

  • IGITEKEREZO CYANJYE NIFUZAGAKO MWAKORERA UBUVUGIZI ABATURAJYE BAKOREYE UMUSHINGA WAHINZE MU GISHANGA CYO KUWA PAKI GIHEREREYE MU MURENGE WA MUYUMBU HAFI YIKABUGA, IKINDI KANDI NUKO NIMYAKA YAHINZWE AHO HANTU IRI GUPFIRA UBUSA MUMURIMA KUKO ABO BATURAJYE BANZEKO RWIYEMEZAMIRIMO AYISARURA ATARABISHYURA AMEZI BAMUKOREYE ARENGA ATATU(3). MWAMPAMAGARA MUKENEYE IBINDI BISOBANURO 0782815117

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano