Umutekano

Kamonyi: Umugore wishe umwana we yakatiwe gufungwa burundu.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mukashyaka Cleny yagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga tariki ya 26 Ukwakira 2018, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we w’umuhungu w’imyaka 9 witwaga NDAYISHIMIYE Patience amuciye umutwe ubwo hari mu ijoro ryo ku itariki 30 Nzeri 2018 .

Bushingiye ku buremere bw’icyo cyaha icyo gihe ubushinjacyaha bwamusabiraga igihano cyo gufungwa burundu nubwo abaturage bari aho urubanza rwaberaga bo bavuga ko uwo mugore yishe umwana we atabigendereye ahubwo ko yabitewe n’uburwayi bwo mu mutwe bikekwa ko yabuterwaga n’ibyo bise amashitani.

Mukashyaka Cleny imbere y’urukiko yemeye icyaha avuga ko kwica umwana we Byaturutse ku buzima bubi uwo mwana yari abayemo. Yashimangiye ko yamwishe amukubise umupanga inshuro 3,kugeza amuciye ijosi.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ukwakira 2018, urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwamuhamije icyaha cyo kwica umwana we abigambiriye, rumukatira igifungo cya Burundu.

Bitewe n’uko uru rubanza rwaburanishirijwe ku biro by’umurenge wa Ngamba mu nteko rusange y’abaturage, benshi mu bitabiriye isomwa ryarwo bishimiye iki cyemezo ngo cyane ko no mu minsi ishize yari agiye kwica nyina umubyara witwa Marceline Uwayezu bityo ko kumukura mu bandi akajya gufungwa burundu ,biza gutuma abasigaye bagira agahenge.

Urukiko rwibukije uyu Mukashyaka Cleny ko yemerewe iminsi 30 yo kujuririra icyo cyemezo cy’urukiko.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!