Umutekano

Kamonyi: Ngo yishe umwana we amushinja kunyara ku buriri.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Kuri Station ya Police ya Musambira mu karere ka Kamonyi hafungiye umugabo ukekwaho kwica umwana we w’imyaka itatu amukubise aho yamuhoraga ko yanyaye ku buriri.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Musambira buvuga ko ibi biteye isoni ku babyeyi bihekura muri ubwo buryo bityo bukaba busaba abaturage kutareresha abana babo inkoni ahubwo bakubahiriza uburengenzira bw’umwana.

Uyu mugabo witwa Nyandwi Musitafa yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ngo azashyikirizwe inkiko zibifitiye ububasha.

Nyandwi Mustafa yari amaze iminsi atakibana n’umugore we kuko n’uyu mwana ashinjwa kwica witwaga Ndayishimiye Martin yarererwaga kwa Nyirakuru bari baturanye.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano