Imibereho y’abaturage

Kamonyi: Ngo babangamiwe n’ibiza biterwa n’ubucukuzi bw’amabuye.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage batuye muri aka gace bavuga ko bitewe n’umugezi witwa Nyamagana wuzuye ukamanukana ibitaka biva aho bakucukura amabuye y’agaciro bakunze kwita imitini, kuri ubu imirima yabo yararengewe, abandi bavuye mu nzu zabo bajya gucumbika ahandi bitewe nuko izo nzu na zo zasenderewe n’umwuzure.

Aba baturage bo mu murenge wa Ngamba mu karere ka Kamonyi, barasaba ubuyobozi ko bwabafasha bugasaba abacukura amabuye y’agaciro, bakareba uko bafata ibitaka n’amazi avayo, cyangwa bakabashakira ingurane bakimuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Obed Niyobuhungiro , avuga ko ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bwari bwasabye company zicukura amabuye zikorera muri kano karere ko bagomba kurinda umugezi ngo isuri idakomeza kwangiza ibikorwa by’abaturage ariko bisa n’ibitarashyizwemo ingufu, kuri ubu abaturage bakaba aribo bari kuharenganira dore ko uyu mugezi ngo ariho bakuraga amazi bakoresha dore ko nta mavomero ahagije bafite muri ako gace.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!