Ubukungu

Kamonyi- Ngo Yahawe akazi k’ubucungamutungo binyuranyije n’amategeko.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu mpera z’ umwaka ushize wa 2017 ni bwo ihuriro ry’ amakoperative y’ abahinzi n’ aborozi akorera mu mirenge imwe n’ imwe y’ akarere ka Kamonyi IMPUYABO ryatanze ikizamini ku mwanya w’ umucungamutungo w’ iri huriro.

Bamwe mu bakoze iki kizamini bavuga ko nta mucyo wakibayemo bitewe n’ uko ngo amabwiriza agenga ibizamini by’ akazi hafi ya yose atubahirijwe.

Ibi ni byo bashingiraho basaba inzego zinyuranye zibifite mu nshingano kubarenganura ayo mabwiriza arimo gukora ikizamini kitanditse ari cyo interview.
Ingingo ya 77 y’ itegeko N0 50/2007 ryo ku wa 18 Nzeli/2007 rigena ishyirwaho, imiterere n’ imikorere y’ amakoperative mu Rwanda nk’ uko ryavuguruwe kugeza ubu ivuga ko inama y’ ubuyobozi ari yo ishyiraho umucungamutungo wa Koperative n’ abandi bakozi bamufasha bahembwa umushahara ariko bakemezwa n’ inteko rusange kandi bigakurikiza amategeko y’ igihugu agenga umurimo.

Kuri uyu mucungamutungo wa IMPUYABO si ko byagenze kuko ngo inteko rusange itamwemeye ariko birangira agumye mu kazi nk’ uko umwe mu banyamuryango bayo yabihamirije TV na Radio One.

MUSAFIRI Jean Damascene, Perezida w’ ihuriro ry’ amakoperative y’ abahinzi- borozi ya Impuyabo avuga ko mu bizamini bagombaga gukoresha ikitanditse kitarimo bityo ngo ibyo bakoze byanyuze mu mucyo kandi n’ uwatsindiye uyu mwanya ngo yemejwe n’ inteko rusange iheruka.

Uyu byemejwe ko ari we watsinze ikizamini ku mwanya w’ umucungamutungo wa IMPUYABO ariko abo bakoranye bagashimangira ko atari ko byagenze yahawe amasezerano y’ akazi y’ igeragezwa ry’ amezi atatu kuri ubu akaba ari kugana ku musozo.

Hagati aho hakenewe kumenya niba azongerwa andi cyangwa se umwanya uzasubizwa ku isoko nk’ uko abakoranye ikizamini nawe byabyifuza.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!