Politiki

Kamonyi: Gutora abakandida ba FPR Inkotanyi bivuze kugira Inteko ishoboye- Dr Uzziel NDAGIJIMANA

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Kanama 2018 mu karere ka Kamonyi hatangizwaga ibikorwa byo kwamamaza abakandida- Depite b’ umuryango wa FPR Inkotanyi, Dr Uziel NDAGIJIMANA wari intumwa y’ ubunyamabanga bukuru bw’ uyu muryango muri aka karere yabwiye ababyitabiriye ko uyu muryango ufite abakandida bashoboye bityo nibabatora bazaba bashimangiye gahunda y’ iterambere y’ imyaka irindwi imaze umwaka itangijwe na Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame.

Bamwe mu badepite bashoje manda zabo bari bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza abazabasimbura baturutse mu muryango FPR Inkotanyi no mu mitwe yifatanyije na wo bashimiye ababagiriye icyizere bakabatora ndetse banabizeza kuzakomeza gukorana na bo.

Amatora y’ abagize inteko ishingamategeko, umutwe w’ abadepite ateganyijwe tariki ya 2 Nzeri ku banyarwanda baba mu mahanga na tariki ya 3 Nzeli 2018 ku banyarwanda baba imbere mu Rwanda .

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!