Imibereho y’abaturage

Kamonyi: Abaturage biguriye imodoka ubuyobozi burayigurisha

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bo mu murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi , nyuma yaho buri rugo rutanze amafaranga ibihumbi bitatu yo kugura imodoka izajya yifashishwa mu gutwara umuntu wapfuye bajya kumushyingura cyangwa se kujyana urembye kwa muganga, ubu baratabaza nyuma yaho imodoka yabo yagurishijwe n’ubuyobozi bo batabizi. Nubwo ngo iyi modoka yaje kubafasha muri ibi bikorwa by’ubutabazi, ariko baje gutungurwa bikomeye no kumva ko yagurishijwe batabizi na komiti yari iyishinzwe itaratowe n’abaturage nabo ubwabo ntibari bayizi.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarubaka buravuga ko iyi modoka yagurishijwe na komite ko nabo bahagurukiye iki kibazo. Visi perezida w’inama njyanama y’umurenge wa Nyarubaka muri aka karere ka Kamonyi avuga ko nubwo bahagurukiye iki kibazo ngo amakuru y’ibanze bafite ni uko yari yarafashwe nabi cyane ku buryo na moteri baje kuyigurisha bigurira indi ishaje baba ariyo bashyiramo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET