Umutekano

Kageyo: Insoresore zamburira abantu mu nzira zikomeje kwiyongera

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye n’abanyura mu gace kari hagati ya centre ya Ruyaga na Kageyo mu murenge wa Kageyo akarere ka Gicumbi ku muhanda Gicumbi-Rukomo baravuga ko bahangiyikishijwe n’ubwambuzi ndeste n’ubujura buhakorerwa cyane cyane mu masaha y’ijoro. Bagasaba ubuyobozi n’inzego z’umutekano kubihagurukira.

Ni ikibazo ngo kimaze gufata indi ntera ku buryo hatagize igikorwa mu maguru mashya n’abagore cyangwa abakobwa bashobora no kuzajya bafatwa ku ngufu utaretse n’ubwicanyi.

Mu gihe hari bamwe mu baturage bashyira mu majwi ubuyobozi bw’umurenge wa Kageyo na bamwe mu bashinzwe umutekano intege nke mu kugenzura irondo dore ko ngo ryibera mu ducentre gusa haba hari urumuri rw’amatara, Irankijije Nduwayo uyobora uyu murenge asa n’ugaragaza ko kugira ngo ikibazo cy’ubujura gicike muri aka gace abaturage bagomba gushyiraho akabo.

Nubwo mu bice by’umujyi wa Gicumbi ari ho usanga abaturage benshi bataka ubujura cyane cyane burimo no gupfumura inzu, hari n’ibice bimwe na bimwe by’icyaro muri aka karere by’umwiharimo mu muhanda uva mu mujyi waho ugana ahitwa Yaramba ujya mu mirenge ya Nyankenke na Manyagiro ukunze gutegerwamo abantu bakagirirwa nabi. Bagasaba ko inzego z’umutekano zaba maso.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!