Imibereho y’abaturage

KIREHE : Ngo bamaze imyaka 2 badahabwa amafaranga bubakiye ikigo nderabuzima.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:


Yanditswe na Gaston NIREMBERE

Abaturage bakoze imirimo y’ubwubatsi ku kigo nderabuzima cya Nasho giherereye mu muremge wa Mpanga, akarere ka Kirehe, baravuga ko hashize imyaka irenga ibiri bishyuza amafaranga bakoreye kugeza ubu bakaba batarayahabwa .
Mu mwaka wa 2013 ngo nibwo aba baturage batangiye imirimo y;ubwubatsi ku kigo nderabuzima cya Nasho bakaba barakoreshwaga na Rwiyemezamirimo witwa Nkusi Jean Pierre wari waratsindiye isoko ryo kubaka icyo kigo nderabuzima . Nyuma yo gusoza imirimo bakoraga ,aba baturage baravuga ko batishyuwe amafaranga yabo , bakwishyuza rwiyemezamirimo wabakoresheje akababwira ko nawe akarere kataramwishyura ; aba baturage batangiye kujya kubaza ikibazo cyabo ku karere maze bakababwira ko kiri hafi gukemuka bagategereza bagaheba ndetse ngo bigera n’aho ikibazo cyabo bakigeza ku rwego rw’intara ariko ngo kugeza ubu ntibarishyurwa
Rwiyemezamirimo Nkusi jean Pierre yemeje ko aba baturage batarishyurwa koko ariko ngo byatewe n’amananiza yagiye ashyirwaho n’abatekinisiye b’akarere Gusa ngo ategereje imyanzuro y’inama izaba muri iki cyumweru yiga kuri iki kibazo hanyuma byananirana ngo agakomeza inzira y’ubutabera kuko nawe asaba kurenganurwa maze akishyurwa kugira ngo nawe yishyure abaturage .
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburasirazuba Habimana Kizito yavuze ko ko iki kibazo cyo kuba aba baturage barakoze ntibishyurwe babimenye gusa ngo byatewe n’ubwumvikane buke bwabaye hagati y’akarere ka Kirehe na Rwiyemezamirimo wari wahawe iryo soko ryo kubaka icyo kigo nderabuzima cya Nasho Gusa ngo iki kibazo barimo kugikurikirana ku buryo bitarenze ibyumweru bitatu kizaba cyakemutse .
Kutubahiriza amasezerano hagati y’abatanga amasoko na ba rwiyemezamirimo baba bayatsindiye , bikunze kumvikana hirya no hino bityo ugasanga habayeho gutinda kwishyurwa kw’abaturage bahawe imirimo. Benshi basaba ko Kugira ngo ibi bicike burundu hakagombye kubaho imikoranire myiza kandi inoze hagati y’abatanga amasoko na ba rwiyemezamirimo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!