Imibereho y’abaturage

Kirehe: Hari abanyarwanda bicirwa muri Tanzaniya bagiye gushakayo inkwi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ikibazo cyo kubura inkwi zo gucana ndetse no kujya guhiga inyamaswa z’ishyamaba, ngo ni bimwe mu bituma abaturage bo mu mirenge yo mu karere ka Kirehe ihana imbibi n’igihugu cya Tanzaniya bambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigatuma bamwe muribo bafatirwayo bagafungwa abandi bagakubitwa ndetse ngo hakaba n’abahatakariza ubuzima.

Nkuko aba baturage baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Tanzaniya babivuga ,ngo ikibazo cyo kubura inkwi zo gucana ndetse no kujya guhiga inyamaswa ni byo ntandaro ituma bamwe mu baturage banyura iz’ubusamo bakishora muri Tanzanziniya mu ishyamba ry’akagera ,ibi ngo bigatuma benshi muribo bahurirayo n’ibibazo kuko hari abafatirwayo bagafungwa abandi bagakubitwa ndetse ngo hari n’abicirwayo

Kuba iki kibazo cya bamwe mu baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Tanzaniya bambuka mu buryo butazwi bigatuma bahurirayo n’ibibazo by’umutekano muke , umuyobozi w’ingabo mu ntara y’uburasirazuba n’umujyi wa Kigali General Major Mubaraka Muganga avuga ko aba baturage bambuka uko bishakiye bagiye gutashya cyangwa se guhiga yo inyamaswa ko ibyo bakora ari ukwiyahura no kuvogera ubusugire bw’ ikindi gihugu bityo bakaba bagomba kubyirinda

Guverineri w’intaray’uburasirazuba Mufulukye Fred we avuga ko aba baturage baturiye umupaka batagomba kwitwaza kujya gutashaya inkwi cyangwa se guhiga inyamaswa muri Tanzaniya kuko ingaruka bahurirayo nazo zikomeye cyane dore ko ngo hari n’abahasiga ubuzima

Muri iyi minsi ngo hari abaturage bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Kirehe bagiye bafatirwa muri Tanzaniya bagiye gutashya cyangwa guhiga bamwe bagakubitwa abandi bagafatwa bagafungwa ku buryo ngo kugeza ubu hari abaturage bagera ku munani bo mu mu murenge wa Nyamugari bafashwe bakaba bagifungiwe muri Tanzaniya byumvikana ko abaturiye uyu mupaka uhuza u Rwanda na Tanzaniya basabwa kwirinda kuvogera umupaka uko bishakiye

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!