Imibereho y’abaturage

KAYONZA: Abaturage bubatse ibiro by’umurenge ntibishyurwa

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bakoze imirimo itandukanye ku nyubako nshya y’ibiro by’umurenge wa Ruramira w’akarere ka Kayonza , baravuga ko rwiyemezamirimo wabakoreshaga yagiye atabishyuye ndetse n’imirimo yakoraga itarangiye kugeza ubu ngo hakaba hashize igihe kirekire batamubona ngo abishyure amafaranga y’amezi asaga atanu bakoreye.

Ni abaturage bakoze imirimo itandukanye ku nyubako y’ibiro bishya by’umurenge wa Ruramira ,bavuga ko baheze mu gihirahiro nyuma y’aho rwiyemezamirimo wabakoreshaga agiye atabahembye ndetse ngo n’inyubako yubakishaga ikaba yaraheza aho , aba baturage bavuga ko hashize amezi asaga atanu badahembwa dore ko ngo n’uwo rwiyemezamirimo wabakoreshaga badaheruka kumubona kandi ngo iki kibazo kikaba kizwi n’inzego zitandukanye.

Uretse aba baturage bakoze kuri iyi nyubako ntibishyurwe kandi ngo hari n,abandi baturage bari barabishingiye maze bakabaha ibyo kurya no kunywa bizeye ko nibahembwa bazabishyura ,ariko ngo nabo barahebye.

Aba baturage baravuga ko bahanganye n’ingaruka z’ubukene n’ubushyamirane mu miryango yabo bituruka ku kuba barakoze ariko ntibahembwe bityo bagasaba ubuyobozi bw’akarere kubakurikiranira ikibazo cyabo maze bakishyurwa dore ko kugeza ubu batazi irengero rya Rwiyemezamirimo wabakoreshaga.

Rwiyemezamirimo Ndikumana Emmanuel wakoreshaga aba baturage avuga ko hari irindi soko yari yahawe n’aka karere ka kayonza ryo kubaka ivuriro, hanyuma arirangije ntibamwishyura bituma nawe atishyura aba turage yakoreshaga kuri iyi nyubako y’ibiro by’umurenge wa Ruramira Gusa ngo ubuyobozi bw’akarere bwamuhamagaje ngo barebere hamwe uko bakemura iki kibazo.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jeana Claude avuga ko bagiye gushaka uyu rwiyemezamirimo hanyuma bafatanye gukemura ikibazo cy’aba baturage.

Hirya no hino mu Rwanda hakunze kuvugwa ba rwiyemezmirimo bakoresha abaturage bagatinda kubishyura cyangwa se bakanabambura , kenshi na kenshi bigaterwa no kutubahiriza amasezerano hagati ya ba rwiyemezamirimo n’ababahaye amasoko bityo abakozi bo hasi (abaturage) bakaba ari bo babirenganiramo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET