Imibereho y’abaturage

KAYONZA: Abatekera ikigo cy’amashuri i Rukara bamaze amezi 7 badahembwa.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bakora imirimo ijyanye n’isuku no gutekera abanyeshuri mu kigo cy’amashuri cya Rukara catholique giherereye mu murenge wa Rukara akarere ka Kayonza baravuga ko bahangayikisjijwe no kuba bamaze amazi arindwi bakora badahembwa , ibintu bavuga ko byabagizeho ingaruka zikomeye
Aba baturage bavuga ko bamaze igihe kirekire bakora ariko ntibahembwe kuko ngo kugeza ibu bamaze amezi arindwi yose bakora nta mushahara wabo babona , dore ko ngo batahwemye kubaza ubuyobozi bw’iki kigo bakoraho impamvu zabiteye maze ngo bukababwirako akarere katarohereza amafaranga yo kubahemba azwi nka Capitation grant
Kubera igihe gishize ari kirekira bakora ariko ntibahembwe aba baturage barasaba ko bahabwa amafaranga bakoreye doreko ngo kugeza ubu bahanganye n’ingaruka zo kudahembwa zitandukanye zijyanye n’imibereho y’ubuzima bwa buri munsi
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Harelimana Jean Damascene yavuze ko amafaranga yagombaga guhemba aba bakozi atangwa na ministeri y’imari ariko ngo aya mafaranga yatinze kuboneka bitewe n’ikosa ryabayeho ubwo bayasabaga gusa ngo iryo kosa bararikosoye ku buryo mu gihe cya vuba aba baturage bazabona amafaranga yabo.
Ngo si aba bakozi bo kuri iki kigo cy’amashuri cya Rukara Catholique bonyine bafite iki kibazo cyo kuba bamaze igihe kirekire bakora ariko ntibahembwe , kuko ngo n’abandi bakozi bo ku bindi bigo by’amashuri byo muri aka karere ka Kayonza ngo nabo basangiye iki kibazo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET