KALINIJABO Jean de Dieu

    Uyu munyamakuru amaze kwandika inkuru: (2)

Politiki

Ibihugu 44 bya Afrika byemeje ishyirwaho ry’amasezerano y’isoko rusange.

Niyo masezerano akomeye ashyizweho umukono n’ibihugu byinshi kuva umuryango wa Afrika yunze ubumwe wabaho, kuko yatekerejwe mu myaka 40 ishize akanaganirwaho mu nama zitandukanye z’uyu muryango ariko kuyashyira mu bikorwa bikagorana. Mbere yo gusinya aya masezerano, hari hitezwe ko ibihugu 30 aribyo gusa biza kuyemeza ariko mu gihe cyo kuyasinya hari ibindi byahinduye uruhande byiyunga ku bindi maze muri rusange birangira 44 muri 55 bigize uyu mugabane aribyo biyashyizeho umukono. (...)

Politiki

Abadepite bahangayikishijwe n’ubutaka bwo guhingwaho bukomeje guturwaho.

Mu kiganiro cyahuriyemo minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi uw’imari n’igenamigambi, abahagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’abadepite, hagamijwe kungurana ibitekezo ku isano iri hagati y’iterambere ry’ubuhinzi na politiki y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, abadepite bagaragaje impungenge z’uko politiki zitandukanye zigamije guteza imbere ubuhinzi zisa n’izirengagiza ikibazo cy’igabanyuka ry’ubutaka buhingwaho, kubera ko buhindurwa ubwo guturaho ibishobora kuzagira ingaruka kuri (...)

Send a message