KABERA fils Fidele

    Uyu munyamakuru amaze kwandika inkuru: (8)

Imikino

Nyagatare: Umukino wa Rayon Sports na Sunrise waranzwe n’imirwano.

Kuri uyu wa kane tariki ya 01 Ugushyingo 2018 , ikipe ya Rayon Sports yatsinze Sunrise FC ibitego 2-1 mu mukino wasozaga iy’umunsi wa gatatu wa shampiyona 2018-2019. Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 19’ kuri penaliti itavuzweho rumwe n’abari aho,ku ikosa UWAMBAJIMANA Leon yakoreye Sarpongo Michael mu rubuga rw’amahina iyi penaliti iza kwinjizwa na Bimenyimana Bonfils Caleb mbere yuko Sarpongo Michael atsinda ikindi gitego cya kabiri ,yinjije ku munota wa 25. Igice cya mbere (...)

Imikino

Gasabo: Ikipe ya GASOGI UNITED FC yatoye komite nshya.

Ni komite nyobozi yatowe kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 Ukwakira 2018,aho abanyamuryango b’ikipe ya GASOGI UNITED FC ,bari bakoze inama y’inteko rusange ya mbere,kuva GASOGI UNITED FC yemewe nk’umunyamuryango mushya wa FERWAFA. Iyi nama yabereye mu Ijuru rya Gasogi riherereye ku musozi wa Gaogi,yitabirwa n’abanyamuryango barenga 50. Komite yatowe igizwe na Perezida Kakooza Nkuriza Charles(KNC) Visi Perezida wa mbere ushinzwe Ubukungu ni RUKUNDO Gerlo Visi Perezida wa kabiri ushinzwe (...)

Imikino

Rwanda: Abakinnyi bane ba Gasogi bahamagawe mu ikipe y’igihugu.

Ikipe y’igihu y’umupira w’amaguru (AMAVUBI) y’abari munsi y’imyaka 23,iritegura umukino ukomeye uzayihuza n’ikipe y’igihugu ya Congo Kinshasa, ni mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Africa cy’abari munsi y’imyaka 23 kizabera mugihugu cya Misiri kuva taliki ya 8 kugeza 22 Ugushyingo 2019. Iyi mikino ikazaba kandi inzira yo gushaka itike yo kujya mu mikino Olempike ya 2020 izabera mu mujyi wa Tokyo mu Buyapani, aho umugabane wa Afurika uzahagararirwa n’amakipe atatu azaba yaje imbere muri (...)

Imikino

Kigali: Rayon Sport yeretse abafana bayo abakinnyi n’imyambaro mishya.

Imbere y’imbaga y’abafana benshi cyane ,bari buzuye stade nto y’i Remera,ikipe ya Rayon Sport yamuritse imyambaro izakoresha muri uyu mwaka w’imikino wa 2018/2019,itanga nomero abakinnyi bazakoresha ndetse inerekana abaterankunga bazafatanya. Muri iyi myambaro harimo umwe wiganjemo ubururu izajya ikina yakiriye,uwiganjemo umweru izajya ikoresha yasuye,hakaba n’undi umwe wa 3 wiganjemo umuhondo izajya yambara yagiye hanze y’u Rwanda mu gihe hari indi kipe bihuje amabara aho batanze urugero ku (...)

Imikino

MUSANZE: Umutoza wa Les Amis Sportif yitabye Imana.

Rugambwa Jean Baptiste Yitabye Imana zize impanuka ikomeye cyane ubwo yagongwaga n’ikamyo we ari kuri moto Uyu wari uzwi cyane nka John yakoze impanuka ikomeye ubwo yavaga I Rubavu mu masiganwa yari agamje gutegura abakinnyi bazakina Tour du Rwanda ya 2018,izatangira taliki 05/08/2018 ikazasozwa taliki ya 12/05/2018. Mubazitabira Toue du Rwanda 2018,harimo n’ikipe ya Les Amis Sportif y’I Rwamagana ari yo Rugambwa John Baptiste abereye umutoza n’umuyobozi,yarimo kubategura rero ngo (...)

Send a message