Amafoto y’umunsi

Impunzi ziri mu Rwanda zatangiye guhabwa ikarita ‘ndangampunzi’

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

U Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi batangiye gutanga ikarita ndangampunzi izafasha impunzi guhabwa serivisi zirimo ubwisungane mu kwivuza.

Iyi karita izahesha impunzi gufunguza konti za banki no gukora ingendo.

Ku ikubitiro impunzi 2761 ziri mu Mujyi wa Kigali nizo zahawe iyi karita uri uyu wa kabiri tariki 30 Kanama 2018.

Biteganyijwe ko impunzi zose zicumbitse mu Rwanda zizahabwa iyi karita, bikarangirana n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019.

Uyifite ashobora gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agahabwa ubwisungane mu kwivuza, abanyeshuri bemererwa kwiga amashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza zo mu Rwanda.

Uhagarariye UNHCR mu Rwanda, Ahmed Baba Fall, yashimye ubushake Leta y’u Rwanda yagize bwo gufasha izi mpunzi

Ati “Ubu turishimye kuko niba uhaye impunzi uburenganzira bwo kugira ubwisungane mu kwivuza, gushaka akazi, gufungura konti muri banki n’ibindi bigira uruhare mu mibereho myiza yazo.”

Minisitiri Ushinzwe y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, Jeanne d’Arc De Bonheur, yavuze ko gutanga izi karita ari umuhigo leta yari yarahize mu nama yabereye i New York mu 2016.

Ati “Kuba tugeze kuri uyu muhigo nk’igihugu ni ikintu cy’ingirakamaro. Twumva ari ingenzi kuba babonye iyi karita izabafasha kuzamura imibereho yabo kuko babonye uburenganzira bwo kugenda bemye bafite umutekano usesuye. Izabafasha kuba bahangana ku isoko ry’umurimo bagashaka akazi.”

Muri iyi minsi Midimar iri gukorana na HCR ngo impunzi zifuza kujya mu mahanga gushaka serivisi zitandukanye zibashe kugenda.

Hari gahunda yo kuvugana n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ngo hatangwe ikarita izajya ikoresha ikoranabuhanga, uyifite bakayishyira mu mashini akemererwa gutambuka.

Abahawe izi karita bagaragaje ibyishimo by’uko bagiye kujya babona serivisi nyinshi batari.

Patrice Ntadohoka ukomoka i Burundi akaba ari nawe uyobora komite y’impunzi mu Mijyi yo mu Rwanda yagize ati “Utagira iyi karita nta burenganzira uba ufite bwo guhabwa serivisi abandi babona, uba umeze nk’udafite umutekano.”

Ntihigeze hatangazwa ingengo y’imari izakoreshwa muri iki gikorwa, gusa Minisiteri ishinzwe Impunzi yijeje ko bizashyirwa ahagaragara mu gusoza iki gikorwa.

HCR igaragaza ko u Rwanda rucumbikiye impunzi 152,428. Muri zo, 52% zikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo naho 47% ni izo mu Burundi.

Isooko: Igihe.com

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!