Imibereho y’abaturage

Rwanda: Imiti itujuje ubuziranenge ikomeje kwica amatungo.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma y’ikibazo cy’imfu z’amatungo cyibasiye inka kuburyo budasanzwe, cyagaragaye hirya no hino mu gihugu byumwihariko mu ntara y’Iburasirazuba n’amajyepfo ahagagaraye icyorezo cya Lift valley Fever.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB cyabwiye itangazamakuru ko mu turere icyenda cyakoreyemo ubushakashatsi
ngo basanze icyo cyorezo cya Lift Valley Fever n’imiti y’amatungo icuruzwa yararengeje igihe, itemewe gucuruzwa n’itagaragaza inkomoko ngo aribyo bifite uruhare mu mfu z’ayo matungo yiganjemo inka.

Dr RUKUNDO Jean Claude ushinzwe ubugenzuzi bya kiveterineri mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB yabwiye itangazamakuru ko muri za farumasi 54 zicuruza imiti y’amatungo 18 muri zo ngo basanzemo iyo miti itujuje ubuziranenge.
Kugeza ubu 4 muri zo zirafunze n’abantu batatu bakurikiranyweho ibyo bikorwa bari mu nzego z’ubugenzacyaha.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi RAB kiragira inama aborozi kujya bashishoza mu gihe bagiye kugura imiti y’amatungo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!