IMANI Isaac Rabbin

    Uyu munyamakuru amaze kwandika inkuru: (11)

Imikino

UBUBILIGI: Radja Nainggolan yasezeye mu ikipe y’igihugu

Umukinnyi wo hagati mu ikipe y’igihugu y’ububiligi ndetse n’ikipe ya As Roma Radja Nainggolan yamaze gusezera ku mupira w’amaguru mu ikipe y’igihugu bitewe nuko atashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi bazakina igikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu gihugu cy’U Burusiya kizatangira mu mpeshyi z’uyu mwaka. Radja Nainggoalan w’imyaka 30 y’amavuko yasezeye gukinira ikipe y’igihugu y’u Bubiligi kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Gicurasi 2018 nyuma y’uko umutoza w’ikipe y’igihugu Roberto Martinez atangarije (...)

Imikino

U Bwongereza: Pep Guardiola yongerewe amasezerano mu ikipe ya Manchester City

Umutoza Pep Guardiola utoza ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza yongerewe amasezerano n’iyi kipe yo gukomeza kuyitoza kugeza mu mpeshyi z’umwaka wa 2021. Ibi bibaye nyuma y’aho uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya esipanye atwariye igikombe cya shampiyona mu gihugu cy’u Bwongereza ndetse akaba yaraciye n’uduhigo dutandukanye muri iriya shampiyona. Josep Guardiola Sala w’imyaka 47 yaje mu ikipe ya Manchester City mu mwaka wa 2016 ubwo yari avuye mu ikipe ya Bayern Munichen yo mu gihugu (...)

Imikino

U BWONGEREZA: ikipe ya fulham yatsinze Derby count mu gushaka kuzamuka mu cyiciro cya mbere

Nyuma y’isozwa rya championnat y’icyiciro cya mbere mu bwongereza,championnat y`icyiciro cya kabiri yo igeze ahakomeye,dore ko nyuma yuko amakipe ya Wolverhampton Wanderers na Cardif azamutse mu cyiciro cya mbere,hari gushakishwa indi kipe ya gatatu izazamukana nazo.Iyo kipe ikaba izava mu makipe ane ari mu ijonjora rya nyuma ari yo Fulham, Derby Count, Middlesbrugh na Aston VILLA. Ikipe ya FULHAM yari yahuye n’ikipe ya Derby COUNT mu mukino ubanza w’ijonjora itsindwa ku gitego 1-0. (...)

Imikino

U bwongereza: Mohamed Salah yegukanye ibikombe bitatu bikomeye mu gihugu cy’ U Bwongereza

Yanditswe na Safari Garcon Uyu mwaka w’imikino ugiye gusozwa mu gihugu cy’u bwongereza, wabaye umwaka udasanzwe kuri rutahizamu w’umunyamisiri Mohamed Salah, ukinira ikipe ya Liverpool yo mu gihugu cy’ubwongereza. Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 10 Gicurasi 2018, nibwo Mohamed Salah yahabwaga igihembo cya gatatu gikomeye muri uyu mwaka, kikaba ari igihembo yashyikirijwe n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bandika ku mikino mu gihugu cy’ubwongereza ( football writers association awards). (...)

Imikino

U Butaliyani: JUVENTUS yegukanye igikombe cya 13 itsinze AC Milan

Ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’ubutaliyani yaraye yegukanye igikombe cya Coppa Italia, ni nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya AC Milan ibitego 4-0, iyi kipe ya Juventus ihita yegukana iki gikombe ku nshuro yayo ya Kane yikurikiranya. Ni umukino wagaragaye amakipe yombi asa naho yakajije ubwugarizi bwayo kuko iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye nta kipe n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’iyindi gusa ntibyabuzaga gusatirana ndetse no kubura uburyo bwo kubona ibitego dore ko (...)

Imikino

Afurika y’epfo: TP Mazembe yegukanye igikombe cy’Afurika cy’amakipe yatwaye ibikombe iwayo

Ikipe ya Tout Pouissant Mazembe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yegukanye igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo cya 2017 nyuma yaho mu mukino wo kwishyura yanganije n’ikipe ya superSport United yo muri afurika y’epfo ubusa k’ubusa. Ibi ikipe ya Tout Puissant Mazembe yabigezeho mu mpera z’iki cyumweru ubwo yanganyaga na super Sport united yo muri Afurika y’epfo ubusa ku busa mu gihe mu mukino ubanza iyi kipe ya TP Mazembe yatsinze ibitego bibiri kuri kimwe dore ko (...)

Imikino

RWANDA: Moise Mutokambali yahagaritswe gutoza ikipe y’igihugu ya Basketball

Moise Mutokambali, wari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa basketball kuri ubu yamaze guhagarikwa n’ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda Ferwaba,uku gusezererwa kwe kuje nyuma yaho uyu mutoza ngo ashinjwa kutitwara neza ndetse kandi by’umwihariko akaba ngo yaranze no kumva inama yagirwaga ubwo yari umutoza w’ikipe y’igihugu. Nk’uko bigaragara mu itangazo ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda Ferwaba ryashyize ahagaragara ngo uyu mutoza Mutokambali yahagaritswe kubera (...)

Imikino

Ubwongereza: Alan Pardew wigeze kwirukanwa yahawe akazi ko gutoza ikipe ya WBA

Ikipe ya West Bromwich Albion yamaze kwemeza ko uwari umutoza wa Crystal Palace Alan Pardew amasezerano yo gutoza iyi kipe yo mu gihugu cy’ubwongereza nyuma yo kumara iminsi icyenda ntamutoza mukuru ifite kuko yaherukaga kwirukana uwari umutoza wayo Tonny Pulus imuziza umusaruro muke muri iyi kipe. Mbere y’uko iha akazi uyu mutoza Alann Scott Pardew umugabo w’imyaka 56 yari asanzwe atoza ikipe ya Crystal Palace mu gihe cy’umwaka umwe kuva mu mwaka w’imikino wa 2015 kugeza mu mwaka wa 2016 aho (...)

Imikino

Russia: Hafi amatike miliyoni ni yo amaze kugurishwa ku bazitabira imikino y’igikombe cyisi 2018

Mugihe habura iminsi 196 ngo irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cya 2018 kizabera mu gihugu cyo mu burusiya gitangire kuri ubu hatangiwe kugurishwa amatike azaba akoreshwa mu kwinjira ku bibuga byo muri kiriya gihugu dore ko ku masitade 12 ari mu mijyi 11 itandukanye yo mu burusiya ariyo azakira iyo mikino. Nkuko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ryavuze ko kugeza ubu ku gice cyayo cya mbere cyo kugurisha amatike hamaze kugurishwa amatike 742 760 (...)

Imikino

Ubutaliyani: Gennaro Gattuso yagizwe umutoza wa AC Milan

Uwahoze ari umukinnyi wo hagati mu ikipe y’igihugu y’ubutaliyani no mu ikipe ya Milan AC Gennaro GATTUSO yagizwe umutoza w’ikipe ya Milan AC. Gennaro GATTUSO yatozaga ikipe y’abana ba Milan AC kuri ubu akaba yagiriwe icyizere n’ubuyobozi bw’iyi kipe.Uyu mutoza wahoze ari kizigenza w’iyi kipe mu kibuga yakiriwe neza n’abakunzi b’iyi kipe ubwo yahuraga n’abayobozi b’iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa Milan. Gennaro GATTUSO agizwe umutoza w’ikipe ya MILAN AC aho aje gusimbura umutoza Vicenzo MONTELLA (...)

Send a message