Umutekano

Huye: Polisi y’u Rwanda yishe irashe abantu babiri bakekwaho ubujura.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri mu kagari ka Sovu umurenge wa Huye ho mu karere ka Huye,Polisi yaharasiye abantu babiri bakekwaho ubujura bw’amatiyo atwara amazi.Aba ngo bishwe bagerageza kurwanya Police,nyumay’uko bageraga kuri batandatu babiri bakaba barashwe bagapfa,batatu baracika,umwe ubu akaba ari mu maboko ya police.

Ubu bujura bubera mu ishyamba riri mu ntangiriro y’umusozi wa Huye,ahanyura tiyo y’amazi y’icyuma ishaje bakayicukura bayikata bajyana kugurisha mubyo bita injyamani.Abarashwe,abaturage bavugako bari bari gukata iyi tiyo nyuma y’uko umwe mu baturage ngo yatabaje,aba batabwa muri yombi na Polisi.

Gusa aba baturage ariko bavugako n’ubwo aba barashwe, bo batamenye uko byagenze,kuko baheruka bari bafitwe na Police yabambitse amapingu abaturage bakaba bari bababonye bayambaye kumanywa,nyuma ku mugoroba bumva amasasu babwirwako ari babandi barashwe nyuma yo gushaka kurwanya inzego z’umutekano.

Hahise haba inama n’abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse na Police ,Cyakora Police ikavugako, aba barashwe bagerageza kuyirwanya.Umuyobozi wa Police mu ntara y’amajyepfo ACP Kajeguhakwa Claude yabwiye aba baturage ko umuntu wese uhungabanya umutekano w’abaturega n’ibyabo ndetse akanangiza ibikorwa remezo atazihanganirwa.

Umuvugizi wa Police mu ntara y’amajyepfo CIP Emmanuel kayigi we avugako aba bajura batera ubwoba inzego z’ibanze ngo zitabatangaho amakuru.Ibi bibaye mu gihe tariki ya 27 z’ukwezi gushize kwa 7 nanone mu murenge wa Maraba ho mu karere ka Huye harashwe abandi bajura bari bari kwiba ibyuma by’abakora umuhanda wa kaburimo ,icyo gihe babiri bahasize ubuzima polisi nabwo ivugako barahswe nyuma yo gushaka kurwanya inzego z’umutekano.Polisi yibukije abaturage ko guhashya ubu bujura bisaba ubufatanye n’abaturage batanga amakuru yafasha inzego z’umutekano.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET