Politiki

Huye: Bwa mbere mu Rwanda abarwayi batoreye kwa muganga.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Nzeli 2018, ni bwo abanyarwanda bo hirya no hino mu gihugu bazindukiye mu matora rusange y’ abagize inteko Ishingamategeko.

Bwa mbere mu matora yo mu Rwanda, ku bitaro hagiye hashyirwa amasite y’ itora ku buryo abarwayi, abarwaza ndetse n’ abakozi b’ ibitaro ari yo batoreyeho.

Bamwe mu barwayi n’ abarwarije ku bitaro bya Kaminuza by’ i Butare CHUB biherereye mu karere ka Huye hamwe mu hari site y’ itora babwiye TV na Radio One ko iki gikorwa cyabashimishije cyane kuko ngo cyatumye batavutswa uburenganzira bwabo.

Abakozi b’ ibi bitaro cyane cyane abaganga na bo bishimiye iki gikorwa cyo kwegerezwa site y’ itora kuko ngo uretse kuba byatumye badakora urugendo rurerure bajya kuri site y’ itora basanzwe batoreraho, cyanatumye serivise z’ ubuvuzi batanga zidahungabana.

Komisiyo y’ igihugu y’ amatora ivuga ko gushyira ibiro by’ itora mu bitaro bigamije korohereza abanyarwanda batabonaga uko batora banabikora bikabavuna.

Kuri gahunda ya Komisiyo y’ igihugu y’ amatora byari biteganyijwe ko ibiro by’ itora bifungwa ku isaha y’ I saa cyenda ubundi hagakurikiraho igikorwa cyo kubara amajwi, ariko mu masaha ya saa tatu hari ibiro by’ amasite amwe n’ amwe arimo nk’ ayo mu karere ka Gisagara TV na Radio One byashoboye kugeraho nta bantu bahari dore ko benshi mu batuye muri utwo duce bari barangije gutora.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!