Ubukungu

Huye: Baribaza impamvu bamwe bubaka bagasenyerwa abandi ntibasenyerwe.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye mu kagali ka Gatobotobo mu murenge wa Mbazi ho mu karere ka Huye,baravuga ko hari abubaka bagasenywerwa,nyamara hari abandi bubaka mu buryo bumwe bo bakabareka.Ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwo buravugako bugiye kugenzura neza iby’iki kibazo.

Ni mu kagali ka gatobotobo mu murenge wa Mbazi ho muri aka karere ka Huye.Ni agace k’icyaro ,ahateganye kandi hegeranye n’umujyi wa Huye,kamwe mu duce uyu mujyi ukura usanga wagukiramo,Gusa bamwe mu bafite ubushobozi buciriritse ngo ntibiborohera kubaka ibijyanye n’ubushobozi bwabo.

Urugero ni urw’umukuru w’umudugudu wa Akanyinya,we ngo yagerageje gushaka ibyangombwa byo kubaka,ngo abigiriwemo inama n’umuyobozi w’akagali wamushakiye umutekinisiye amuha ibihumbi 60 baranandikirana, ngo mu gihe ibyangombwa bitaraboneka umuyobozi w’akagali amubwira kuba yubaka bikazaba biza ,yubaka akoresheje amatafari ya rukarakara nk’abandi muri ako gace,gusa ngo atungurwa no kubona inzu ye isenywa n’ubuyobozi ,nta n’icyangombwa ahawe ndetse n’amafaranga ntiyayasubizwa nk’uko we n’umufasha we babivuga.

Si aba gusa kuko abatuye aka kagali ngo babona bamwe bemererwa abandi ntibemererwe,mu gihe bose baba bakoresheje amatafari amwe ya rukarakara.Aha ni ho basanga hakwiye ubushishozi bw’inzego z’ubuyobozi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buravuga ko bugiye gusuzuma neza imiterere y’imyubakire muri aka gace ijyanye n’icyo igishushanyo mbonera kigaragaza nk’uko bivugwa na Sebutege Ange ,umuyobozi w’aka karere ka Huye.

Ku bijyane n’amafaranga uyu mukuru w’umudugudu avuga yatanze,ubuyobozi bw’umurenge wa Mbazi buvuga ko icyo ubuyobozi bwakoze ari ukumufasha kumurangira ababishinzwe bamuha ibyangombwa,kandi ngo n’umurenge wari wabahuje nyuma y’uko atabibonye ,bityo ngo akwiye gukomeza kumushaka akamuha ibyangombwa ariko byo kubaka mu buryo bukurikije igishushanyo mbonera,cyangwa se akaba yamurega akamusubiza amafaranga ye.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!