Imibereho y’abaturage

Huye: Barasaba ko inzu zabo zubatswe mu ya VUP zitezwa cyamunara.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bakecuru n’abasaza n’abandi batishoboye bahabwa inkunga ya VUP mu murenge wa Huye ho mu karere ka Huye,baravugako inzu bubakiwe mu Frws yabo ngo zizabafashe mu buryo burambye,hashize imyaka batamenya irengero ry’amafaranga ayavamo bakifuza ko yagurishwa kuko ntacyo abamariye ajyanwa na Komite ya Koperative yabo.

Bahuriye muri koperative Imanishimwe ,igizwe n’abakecuru,abasaza batishoboye bahabwa inkunga na Leta,hakiyongeramo n’abandi batishoboye n’abafite uburwayi.

Aba bavuga ko nyuma yo guhabwa inkunga bagiye bakatwa amafaranga kugira ngo bavanemo igikorwa kizabagirira akamaro n’igihe iyi nkunga yaba itakiriho.Ni ko byagenze ku nkunga bahabwaga bagenda bakatwa 70 ku ijana buri umwe,maze hubakwa inzu z’amacumbi zigizwe n’imiryango 10 aha mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye bizezwa ko buri mwaka bazajya bagabana ayavuye mu bukode.

Gusa ibi ngo ntibyagenze uko,kuko usibye amafaranga bahawe inshuro imwe ngo yiswe ay’umusogongero,aba bavuga ko nta wundi musaruro w’amazu yabo kuva yakuzura,kandi akorerwamo akodeswa n’abayabamo.

Iki ni ikibazo ngo cyabagizeho ingaruka nk’abatishoboye,bitabaza ubuyobozi ariko bikaba iby’ubusa,kugeza ubwo ubu bifuza ko izi nzu zagurishwa bakagabana amafaranga azivuyemo kuko ngo ntacyo zibamariye,bagashinja komite nyobozi ya koperative yabo kuba ariyo irigisa amafaranga y’ubukode bw’aya mazu,kuko imyaka ishize ari ine nta kintu babona.

Aya macumbi yubatswe 2013,ariko ngo ntacyo amariye abagenerwabikorwa

Nzeyimana Frederic Prezida w’iyi koperative,avuga ko nta mutungo w’aba batishoboye urigiswa na komite,ahubwo ngo kuba izi nzu nta musaruro wazo baragabana,ngo byatewe n’uko zidakunda kubona abakiriya bazikodeshamo.

Akarere ka Huye nk’urwego aba batishoboye bavuga ko biyambaje mu gukemura ibi bibazo bishingiye ku mutungo batamenya aho ujya,umuyobozi w’aka karere utangiye inshingano vuba Ange Sebutege avugako iki kibazo kitigeze kimugezwaho,ariko ngo ubuyobozi buzabafasha gukurikirana imikorere ya koperative. Izi nyubako zigizwe n’imiryango 10 ikodehwa ikodeshwa n’abazicumbikamo,ngo zikaba zaruzuye zitwaye hafi miliyoni 90 Frw yagiye akatwa ku nkunga z’aba batishoboye .

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!