Imibereho y’abaturage

Huye: Baracyabangamiwe n’ikimoteri cyubatswe hafi y’ingo

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye mu kagali ka Sovu umurenge wa Huye ho mu karere ka Huye,baravuga ko bakibangamiwe n’ikimoteri cyabegerejwe kijyanwamo imyanda ikusanywa mu mujyi.

Mu kwezi kwa munani umwaka ushize wa 2017 ,ni bwo aba baturage binubiraga ikimoteri begerejwe kijyanwamo imyanda ikusanyijwe mu mujyi wa Huye.Aha bavugagako barembejwe n’umunuko kuko iki kimoteri cyubatswe imbere y’ingo zabo neza,bavuga ko giturukamo umunuko ubatera mu ngo ,hamwe n’amasazi menshi bahanganye na byo.

Icyo gihe kandi ubuyobozi bw’akarere bwari buriho bwavugaga ko mu gukemura iki kibazo iyi myanda izajya iterwamo imiti,mu gihe gahunda yo kwimura aba baturage basangishijwe ikimoteri,ngo byari biteganyijwe kuzashyirwa mu ngengo y’imari.

Nyuma y’igihe kingana n’umwaka twongeye gusura aba baturage bavuga ko ntakigeze gikorwa ahubwo ubu noneho babangamiwe no kuba abana babo birirwa batora imyanda muri iki kimoteri bavuga ko gikomeje kubabera ikibazo.

Aba babyeyi bavuga ko imyanda itandukanye abana babo batora mu kimoteri ,irimo uturindantoki tuba twakoreshejwe kwa muganga ,n’indi myanda itandukanye iba yakusanyijwe mu mujyi,kuri bo bakifuza ko iki kimoteri cyazitirwa.

Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu Kamana Andre kuri ubu aravuga ko iki kibazo kizakemurwa no kugura icyuma kizajya gitwika imyanda itabora,mu gihe ibikorwa bateganya byo kwimura aba baturage begerejwe ikimoteri bitarakorwa nkuko byasobanuwe n;uyu muyobozi.

Bahereye ku kuba iki kimoteri cyarabasanze aho batuye batarabanje kwimurwa,aba baturage basanga umuti nyawo ari ukwimurwa kubwo kurengera ubuzima bwabo n’ubw’ababo bavuga ko bubangamiwe n’iki kimoteri cyubatswe imbere y’ingo zabo.

Ibitekerezo: 1

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!