Ubukungu

Huye: Babangamiwe n’ikiraro cyaciwe n’umugezi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye mu murenge wa Rwaniro ho mu karere ka Huye,baravuga ko babangamiwe n’ikiraro cyo ku mugezi wa Ntaruka kimaze igihe cyarangijwe n’umugezi kikaba kibangamira ubuhahirane bwabo n’abatuye mu karere ka Nyanza.
Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko iki kiraro cyakorewe ubuvugizi ku karere ngo gishyirwe mu igenamigambi ry’umwaka utaha.

Aho uyu murenge wa Rwaniro wo mu karere ka Huye uhurira n’uwa Rwabicuma ho mu karere ka Nyanza hanyura umugezi wa ntaruka, ibigaragara ko hahoze iteme rinini ryubakiwe,ariko abatuye uyu murenge wa Rwaniro bakavuga ko hashize igihe ritwawe n’uyu mugezi ,ubu hagaragaraho ibiti bicye byifashishwa mu kwambuka n’amaguru.

Abatuye muri uyu murenge mu kagali ka Mwendo bavuga ko bo bakunda kujya mu isoko ry’akarere ka Nyanza ,ariko nk’abafite ibinyabiziga bitabakundira, bibasaba kuzenguruka kure.

Aba bavuga ko nko mu gihe cy’imvura abana biga hakurya mu karere ka Nyanza banyura kuri uyu mugezi wa Ntaruka bakunda gusanga wuzuye,kubera iteme ry’ibiti ryifashishwa ribagora bigatuma barara hakurya y’uruzi mu murenge wa Rwabicuma bagacumbika.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwaniro buvuga ko iki kiraro cyashyizwe mu bitekerezo bizajya mu ngengo y’imari umwaka utaha, kuko ngo abaturage bakunze kubisaba cyane kandi n’umurenge nawo ngo wakoze ubuvugizi ku karere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwaniro Jean Baptiste Hakuzimana nawe asanga iki kiraro gikozwe cyakongera gufasha abaturage mu migenderanire.
Kubera kwangirika kw’iki kiraro nticyongere gukoreshwa, ubu n’umuhanda wakinyuragaho warasibanganye wuzuye ibyatsi n’ibihuru bityo bikaba bibangamiye abaturage bo mu duce two mu turere tubiri iki kiraro cyahuzaga.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano