Hirwa Benjamin

    Uyu munyamakuru amaze kwandika inkuru: (139)

Imibereho y’abaturage

Musanze: Musanze ni kamwe mu turere twiganjemo abarwayi benshi bo mu mutwe.

Umujyi wa Musanze nk’umwe mu mijyi yunganira Kigali, ni umujyi urimo kwiyubaka mu ngeri zose ari nako ukomeza kwimukiramo benshi baturutse ahandi, iyi ngo ari nayo mpamvu akarere ka Musanze kari mu twa mbere tugaragaramo umubare munini w’abarwayi bo mu mutwe aho mu mwaka ushize wa 2017 ngo habarurwaga abagera kuri 775 nk’uko UWAMARIYA Marie Claire umuyobozi wungirije w’aka karere yabibwiye TV/Radio1 Ubuzima bw’aba bantu ngo akenshi buba bugoye kuko bamwe muri bo baba batabasha kubwitaho (...)

Uburezi

Musanze: Ababyeyi n’abarezi ntibavuga rumwe ku kudasibiza umwana watsinzwe mu ishuri

Nk’uko bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Musanze babibwiye TV/Radio1, ngo imwe mu mpamvu zituma bifuza ko hari abana babo bajya basibira, ni uko baba babona hari urwego rw’ubumenyi batarageraho ku buryo baba badakwiye kwemererwa kwimukira mu mwaka ukurikiyeho, nyamara iyi ngingo yo gusibiza abana mu ishuri ngo ikaba itagishoboka ku buryo usanga hari n’umwana urangiza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ataramenya no kwandika izina rye. Bamwe mu barezi baganiriye na TV/Radio1 nabo basa (...)

Uburezi

Musanze: Ubuyobozi bw’akarere bwahamije ko abayobozi b’ishuri rya Gakoro barenze ku mabwiriza ya Mineduc

Kuwa kabiri tariki 6 Ugushyingo ni bwo TV/Radio1 yatambukije inkuru y’ababyeyi barerera ku rwunge rw’amashuri rwa Gakoro bashinjaga iri shuri kubuza abana gukora ibizami kubera ko batishyuye amafaranga y’ifunguro rifatirwa ku ishuri. Nubwo ibi byanashimangirwaga n’abanyeshuri ubwabo bavugaga ko batemererwa gukora ibizami ariko ifunguro bakarihabwa, umuyobozi w’iri shuri NTIHINYUZWA Straton we yabihakanaga yivuye inyuma, avuga ko abavuga ibyo ari abagamije guharabika ikigo. Nyamara (...)

Imibereho y’abaturage

Rubavu: Hari abavuga ko batarabasha kwivuriza kuri mituweli bishyuye kera.

Aba baturage baturuka mu bice bitandukanye by’akarere ka Rubavu bavuga ko baje kwivuriza ku bitaro bya Gisenyi byo mu karere ka Rubavu baturutse ku bigo nderabuzima by’aho batuye kandi ngo bari bavuriwe ku bwisungane mu kwivuza, nyamara ngo bageze aha mu bitaro babwirwa ko batarimo kugaragara ku rutonde rw’abishyuye ubwisungane mu kwivuza bityo bagasabwa kwiyishyurira, nyamara hari n’abavuga ko bamaze amezi atatu bishyuye. Umuyobozi w’ibi bitaro bya Gisenyi Lt Col Dr KANYANKORE William (...)

Ubuzima

Musanze: Abaturage n’abaganga ntibavuga rumwe ku ndwara ya “Kirimi”.

Nkuko bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Muko, Nkotsi na Kimonyi yose yo mu karere ka Musanze babibwiye Tv/Radio1 ngo iyi ndwara bahaye izina rya “kirimi” ifata mu muhogo maze agace k’umubiri kaba mu muhogo bamwe bita “Amaraka” kakabyimba ndetse kakazana n’amashyira uwo yafashe ntabashe kumira. Aba baturage bavuga ko iyo bagiye kwa muganga bahabwa ibinini ariko ntibigire icyo bibamarira bigatuma bahitamo kujya kwivuriza mu bavuzi gakondo, aho bo ngo bahita bafata umukasi bagakata ka kantu kaba (...)

Politiki

Musanze: Gitifu Manzi uherutse kugirwa umwere n’urukiko ashobora kudasubizwa mu kazi

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buravuga ko kuba uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi muri aka karere aherutse kugirwa umwere ku cyaha cy’ubwicanyi yari akurikiranweho, bitamuha uburenganzira bwo guhita asubira mu kazi kuko ngo urukiko rushobora kugira umuntu umwere ku cyaha yaregwaga ariko bidakuraho amakosa yandi yamugaragaraho mu rwego rw’akazi. Ni nyuma y’uko MUNYARUGENDO MANZI Claude wayoboraga umurenge wa Kinigi yatawe muri yombi n’inzego z’ubugenzacyaha mu (...)

Imibereho y’abaturage

Nyabihu: Aho batuye haramanuka si ngombwa umuhanda-Gitifu w’akagari.

Mu gihe abaturage b’akagari ka Kanyamitana, kamwe muri dutandatu (6) tugize umurenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu bavuga ko kugirango bave aho batuye bagere ku muhanda bibasaba urugendo rutari mu nsi y’isaha, babwiye TV/Radio1 ko kutagira umuhanda ugera aho batuye ari imbogamizi mu mibereho yabo kuko ubuhahirane ngo bubagora yewe no kubona izindi serivisi ntibiborehere aho nko kugeza umurwayi kwa muganga bibasaba kumuheka mu ngobyi, ibi nabyo ngo bikaba ikibazo gikomeye cyane cyane mu bihe (...)

Umutekano

Gakenke: Ubuyobozi ntibweranya n’abataka ikabya ry’ubugizi bwa nabi muri Gaseke

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke ntibuvuga rumwe n’abaturage bo mu kagari ka Rumbi muri uyu murenge bavuga ko mu gace batuyemo higanje ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi. Bashingiye ku bwicanyi buherutse kugaragara muri aka gace, aho kuwa kabiri w’iki cyumweru umugabo w’imyaka 39 yishwe n’abagizi ba nabi umurambo bakawunaga mu mugezi babanje kuwupfurika mu mufuka, abatuye muri aka kagari ka Rumbi mu murenge wa Rusasa w’akarere ka Gakenke bavuga ko atari ubwa mbere ubwicanyi (...)

Uburezi

Musanze: Ishuri rya Gakoro rirashinjwa kubuza abana gukora ibizami kubera ifunguro

Mu gihe ibizamini bisoza igihembwe cya gatatu ari nabyo bisoza umwaka w’amashuri wa 2018 mu mashuri banza n’ayisumbuye bigana ku musozo, hari ababyeyi bafite abana biga ku rwunge rw’amashuri rwa Gakoro ruherereye mu murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze babwiye TV/Radio1 ko abana babo babujijwe gukora ibizamini, kuko batishuye amafaranga y’ifunguro rifatirwa ku ishuri. Ibyo kuba kuri iri shuri rya Gakoro abana batabashije kwishyurirwa amafaranga y’ifunguro batemerwa gukora ibizami, (...)

Imibereho y’abaturage

Burera: Amaze amezi atanu aba hanze nyuma yo gusenyerwa n’imvura

Umubyeyi witwa NYIRAKABANZA Yozafina utuye mu mudugudu wa Nkiriza mu kagari ka Kabyiniro umurenge wa Cyanika mu karere ka Burera yabwiye TV/Radio1 ko we n’umuryango we w’abantu 9 babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bamaze amezi arenga atanu mu busembere, nyuma yo gusenyerwa n’ibiza by’imvura bigatuma babanza kuba mu ihema bari barashinze mu kibanza cyahozemo inzu yabo, nyuma ariko ngo ubuyobozi bukaza kubacumbikishiriza, nyamara iyi nzu babaye batijwe nayo ngo beneyo bakaba benda kugaruka (...)