Imibereho y’abaturage

NYANZA: Abavuye Iwawa basubira mu muhanda,nyuma yo kwimwa ibyo bijejwe.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gihe bamwe mu bavuye I Wawa bo mu karere ka Nyanza bakunze gushinja ubuyobozi kutabaha ibikoresho by’imyuga bigiye baba baremerewe bigatuma basubira mu buzererezi ,ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana bwo buravugako bamwe muribo bagurisha ibikoresho baba barahawe bigatuma basubira mu muhanda n’ingeso mbi bahozemo.Gusa kuri ubu ngo ubu hashyizweho komite yo kubakurikirana

Uyu mujyi wa wa Nyanza ugaragaramo urubyruko rufatwa nk’inzererezi nyinshi zitagira icyo zikora,aho usanga bamwe batwaza abagenzi imizigo,abandi ntacyo bakora ari ukwirirwa bicaye.Iyo ubegereye mu kukuganiriza nta kindi bakwakiriza bavuga ko benshi muri bo ari n’abavuye Iwawa mu kigo ngororamuco,ariko bafite n’imyuga bahigiye.Bavuga ko iyo bari gusezererwa muri iki kigo,ubuyobozi bw’akarere bubemerera ibikoresho bizabafasha mu myuga bigiye muri iki kigo kugira ngo izababesheho,ariko bagera ku karere ntibahabwe ibyo bemerewe.

Benshi muri aba bajyanwa iwawa kugororwa,bahava barize imyuga itandukanye irimo ubwubatsi, ubudozi, n’ububaji.Aba bavuga ko kudahabwa ibyo bemerewe bituma basubira mu muhanda ndetse no mu ngeso mbi ,aho bemera ko bakoresha ibiyobyabwenge.

Busasamana nk’umurenge wubatsemo umujyi ari naho aba bakunze kuba batembera,umuyobozi wawo ntiyemeranya nabo ahubwo akavuga ko ibikoresho babihabwa bijyanye n’imyuga baba barize,ariko bamwe muri bo bagahitamo kubigurisha.

Mukantaganzwa Brigitte, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge aravuga ko atari bose bagaruka mu muhanda,kuko hari abakoresha ibyo bahawe kandi bakiteza imbere.Gusa uyu muyobozi avuga ko ubu mu murenge hashyizweho komite yo kujya ikurikirana neza abavuye Iwawa kugirango badasubira mu muhanda.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!