Ubukungu

HUYE: Uruganda rw’ibibiriti rushobora gutezwa cyamunara.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gihe ahakoreraga uruganda rwakoraga ibibiriti Rwa SORWAL mu karere ka Huye hakomeje kugaragara nk’indiri y’abajura,Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda aravuga ko hari gushakirwa ibisubizo kugirango hadakomeza kuguma gutya,harimo ko hashobora no kuzatezwa cyamunara kugirango hishyurwe imyenda n’imisoro byatumye uru ruganda rufunga.

Uru ruganda rumaze imyaka isaga 8 ruhagaze ku mpamvu bivugwako ari iz’imisoro ndetse n’imyenda y’amabanki,ibyatumye rugwa mu gihombo rufunga imiryango .
Iyo uhageze,imiryango yarujyagamo yarengewe n’ibihuru n’ibyatsi,ndetse na bimwe mu bikoresho bishaje birimo imbere.

Uru ruganda ngo rufunga hari abaturage bavugako bakoragamo imirimo itandukanye,hakaba n’abandi barugemuriraga ibikoresho nk’biti byakorwagamo imyambi,ariko bavuga ko rwafunze rubafitiye amafaranga batahembwe,kandi ngo byakozwe bibatunguye.

Icyo gihe kandi ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwari buriho bwavugaga ko ari ikibazo kikiri ingorabahizi ku mutekano w’akarere,bitewe n’uko hameze dore ko habaye indiri y’ibisambo ariko hari gukorwa ubuvugizi ngo ibibazo by’imyenda n’imisoro birangire,ku buryo n’aba baturage rwambuye bakishyurwa.

Ubwo Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Vincent MUNYESHYAKA yasuraga akarere ka Huye,uru ruganda rwagarutsweho mu nama yagiranye n’abikorera,aho bavugaga ko basanga ari umwanda mu mujyi,ariko hakaba hanakomeje kuba indiri y’abajura.
Minisitiri Munyeshyaka, avuga ko ari ikibazo kimaze igihe bitewe n’imyenda y’abahakoreraga babereyemo amabanki ndetse n’imisoro ya Leta.

Kuri ubu ngo nyuma yo kubiganiraho n’inzego zitandukanye,ikizakorwa ni ukubyaza umusaruro aha mu rwego rwo guteza imbere umujyi,kugira ngo bikemuke byose kandi ngo hanatekerejwe kuruteza cyamunara.

Usibye iyi misoro n’imyenda y’amabanki,ndetse n’abaturage bavuga ko rwabambuye,bamwe mu baturage kandi bifuza ko rwavugururwa rukaba rwakongera gukora,cyane ko ngo rwari rwarahaye akazi abatari bake mu batuye mu nkengero zarwo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!