Imibereho y’abaturage

Gisagara: Gitifu arashinjwa gukubita umuturage akajya mu bitaro.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Umubyeyi witwa UWITONZE Devotha utuye mu kagari ka Gasagara umurenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara,arwariye mu bitaro bya Gakoma aho avugako yakubiswe n’umuyobozi w’umurenge ubwo ngo bari baje murugo ahagana mu ma saa saba z’ijoro bahakeka inzoga z’inkorano.Umuyobozi w’uyu murenge wa Gikonko we arabihakana akavugako ntaho yahuriye n’uyu mugore,ngo kuko umugabo yacitse n’ibyo bashakaga bakabibura bagahita bagenda.
Ngo hari mu masaha ya saa saba z’ijoro tariki ya 25 Ukuboza 2017 ubwo inzego z’umutekano zifatanyije n’ubuyobozi zaje mu rugo rwa Niyomugabo francois ufite akabari muri uyu mudugudu wa Remera akagali ka Gasagara,bazaga gusaka inzoga zitemewe, ubwo babakinguzaga bazibuze,umugabo nyir’urugo mu gisa n’imirwano wo kwanga kwambikwa amapingu we aracika ariko umugore we ngo aturwa umujinya n’umuyobozi w’umurenge ngo amukubita igipfunsi cyo mu gatuza agwa agaramye bityo ajyanwa ku kigo nderabuzima cya gikonko ,nyuma nacyo kimwohereza ku bitaro bya gakoma ari naho twamusanze.
Ubwo twabasangaga kwa muganga, umugabo we nawe yatubwiye ko yakubiswe urushyi abona guhunga. Twageze n’ahabereye iki gikorwa maze tuganira n’abaturanyi nabo bavuga uko bumvise muri uru rugo bataka,maze babyuka bagasanga hagoswe n’inzego z’umutekano,nyuma bakabona uyu mugore agiye kwa muganga muri iryo joro.
Aba baturage ariko basanga iki gikorwa ngo cyo gusaka inzoga zitemewe cyagakwiye gukorwa ,ariko kigakorwa neza ntawe gihungabanyije
Ibivugwa n’aba baturage ndetse na ba nyir’urugo ubuyobozi bw’umurenge burabihakana bukavuga ko igikorwa kitabaye nijoro saa saba,ahubwo ngo cyabaye saa kumi n’imwe za mugitondo.Naho ibyo gukubita umubyeyi Mudahemuka Jean Damascene umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Gikonko abyamaganira kure avuga ko usibye no kumukubita ahubwo ngo atigeze anamubona.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bwo buravuga ko bwatangiye gukurikirana iby’iki kibazo,ngo hamenyekane ukuri ku mpande zombi.

Ibitekerezo: 1

  • Ahaaaaaa,ese ko indwara yo gukubita yadutse mu bayobozi cyane muri iyi minsi? kandi igitangaje byumvikana mu cyaro gusa

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano