Politiki

Gisagara: Abagore barasaba abadepite kubitura ku majwi baba babahaye.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abagore bo mu mujyi n’ abo mu cyaro bitabiriye amatora y’ abadepite bazabahagararira mu nteko Ishingamategeko umutwe w’ abadepite bahurije ku gusaba abazatorwa kurushaho kwegera umugore wo mu cyaro kuko ngo agifite inzitizi nyinshi mu iterambere.

Bamwe mu bagize inteko itora batoreye kuri site y’ itora yari iherereye ku kigo cy’ amashuri cya G.S Butare Catholique rwagati mu mujyi wa Huye bavuga ko intambwe ishimishije umugore wo mu Rwanda amaze kugeraho bayikesha ababahagararira mu Nteko Ishingamategeko, umutwe w’ abadepite

Barabasaba guharanira ko idasubira inyuma ndetse no kwegera umugore wo mu cyaro kuko ngo agifite imbogamizi nyinshi zituma atagera ku iterambere uko bikwiye.
Ibyo abagore bo mu mujyi bavuga by’ uko ababahagarariye mu Nteko Ishingamategeko, umutwe w’ abadepite bategera umugore wo mu cyaro binashimangirwa n’ aba bagore ubwabo.

Bamwe mu bagize inteko itora mu murenge wa Ndora w’ akarere ka Gisagara bavuga ko baheruka aba badepite biyamamaza bakazongera kubabona na none bagarutse kwiyamamaza mu gihe ngo bakabaye babasura bakungurana ibitekerezo byatuma na bo barushaho gutera imbere.

Abadepite 24 b’ abagore bagize 30% batorwa hakurikijwe Intara, Ifasi y’itora ikaba ku ntara bagatorwa n’ inzego zabo zihariye. Buri Ntara ndetse n’ umujyi wa Kigali bifite imibare yihariye y’ ababihagarariye nubwo hari ibinganya.

Intara y’ Amajyepfo ifite 6, iy’ uburengerazuba nayo ikagira 6, iy’ uburasirazuba nay o ifite 6 mu gihe iy’ amajyarugu ifite 4, umujyi wa Kigali wo ukagira 2.

Komisiyo y’ igihugu y’ amatora itangaza ko impamvu iyi mibare iba itangana biterwa n’ uko n’ umubare w’ abagize inteko itora mu ntara zose ndetse no mu mujyi wa Kigali utangana.

Aba badepite 24 bahagarariye abagore biyongera ku badepite Rusange 53 baturuka mu mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda cyangwa mu bakandida bigenga, bakiyongeraho 2 b’Urubyiruko batorwa n’Inzego zihariye zarwo ndetse n’umuntu 1 uhagarariye abafite ubumuga utorwa n’ inzego zabo zihariye, bose hamwe bakaba 80.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!