Umutekano

Gicumbi: Umwarimu arakekwaho gusambanya umunyeshuri yigisha

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba hafungiye umwarimu wigishaga ku rwunge rw’amashuri rwa Byumba Inyange ukekwaho gusambanya umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko yigishaga.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’urwunge rw’amashuri rwa Byumba Inyange,ishuri riherereye rwagati mu mujyi wa Gicumbi avuga ko kuri station ya Polisi ya Byumba hafungiye umwarimu witwa NteziyaremyeTheoneste w’imyaka 35 y’amavuko akekwako gusambanya umunyeshuri yigishaga w’imyaka 13 y’amavuko.Ubusanzwe wiga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza.

Nyirabahire Esperence ni umuyobozi w’iri shuri avuga ko byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 16 Nzeri 2018 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ubwo hari abanyeshuri barimo basubiramo amasomo yabo ya ICT muri week end. Yagize ati”mwarimu yashatse kureba aho umwana yarumwe n’imbwa ku itako maze umwana yanga ko ahareba ashatse kuhareba ku ngufu umwana ararira bitangira ubwo”.

Gusa uyu muyobozi w’ishuri avuga ko uyu mwarimu wari umaze imyaka itanu ahigisha nta myitwarire nk’iyi akekwaho yamugaragaraho,akanahumuriza abanyeshuri yigishaga ko mu gihe hagikorwa iperereza hari no gushakwa undi mwarimu kugira ngo abanyeshuri bakomeze amasomo.

Mu gushaka kumenya icyo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rubivugaho twahamagaye kuri telefone ngendanwa umuvugizi warwo yirinda kugira icyo abivugako.

Mu gihe uyu mwarimu yahamwa n’iki cyaha akekwaho yahanishwa igifungo cy’imyaka 25 cyangwa icya burundu bitewe n’uburemere bw’icyaha nk’uko ingingo y’192 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibivuga.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!