Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Ubuyobozi bw’akarere bwagize ubwiru akayabo kashowe ku isoko rya Rubaya rimaze imyaka 3 ritarema.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye umurenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi umwe mu mirenge ihana imbibi na Uganda, baravuga ko bubakiwe isoko rya kijyambere ariko rikaba rimaze imyaka hafi itatu ritarema, bagashinja ubuyobozi intege nke mu gukangurira abaturage kurirema no kudakora inyigo yaryo neza.

Bamwe mu bahatuye bavuga ko kimwe mu byo babona cyabiteye ahanini ari ukuba muri aka gace nta musaruro uhaza iriso uhari, bakagaragaza ko kuba iri soko ridakora bisa nk’aho amafaranga yakoreshejwe ryubakwa yaba yarapfuye ubusa.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal we agaragaza ko bamwe mu baturage by’umwihariko abo muri uyu murenge wa Rubaya, ari bo ba nyirabayazana wo kuba iri soko ritarema ahubwo agashingira ko hari abagifite imyumvire yo kwigira kurema amasoko yo muri Uganda basize ayo mu Rwanda.

Uretse kuba iri soko rya Rubaya rimaze igihe kirekire ridakora kandi ryaratanzweho akayabo k’amafaranga y’u Rwanda nayo ubuyobozi bw’akarere n’ubw’umurenge wa Rubaya bwanze gutangaza bukabigira ubwiru; hari n’ibindi bikorwaremezo muri aka karere ka Gicumbi byadindiye birimo ikigonderabuzima cya Nyamiyaga kuri ubu inzu zacyo zamaze kurengerwa n’ibihuru ndetse n’inyubako zo ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda zidatanga icyizere ko zishobora kuzura vuba.

Ibitekerezo: 2

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano