Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Ubuyobozi buhisha ko hari abasaritswe n’amavunja

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buhakana ko muri aka karere hari abaturage barwaye amavunja kuri ubu hari abahatuye biyemerera ko bayarwaye babuze n’uko bayahandura.

Ni gake ushobora kugera muri tumwe mu santeri two mu mirenge 21 y’akarere ka Gicumbi ngo uhabure umuntu urwaye amavunja aho bamwe usanga bahatembera bacumbagira kubera amavunja mu birenge utaretse n’ayo mu ntoki.

Iyo ugerageje kwegera bamwe muri aba baturage bafite amavunja bamwe babura icyo bavuga bakarya indimi abandi bakavuga ko kuba bafite amavunja ku birenge ndetse no ku ntoki babiterwa ahanini no kuba bageze mu zabukuru batabasha kureba ngo babe bayahandura,bityo bagasaba ubufasha.

Uretse kuba muri aka karere ka Gicumbi hagaragara abarwaye amavunja hari n’abandi baba bari ku dusanteri baba batambaye inkweto abandi basa nabi nyamara atari ubushobozi buke bubitera nk’uko hari bamwe babyitwaza.

Bamwe muri aba akaba ari abo TV na Radio One byasanze mu mirenge ya Rukomo,Byumba na Miyove n’indi yo mu karere ka Gicumbi.

Kuba mu karere ka Gicumbi hagaragara abaturage bazonzwe n’amavunja ku biganza no ku birenge; Ubuyobozi bw’aka karere bugaragaza ko nta muturage uhari ufite amavunja ,gusa bukagerageza kwemera ko abatambara inkweto bo bahari nkuko byatangajwe na Benihirwe Charlotte Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho y’abaturage.

Nubwo uyu muyobozi agaragaza ko bakora ubukangurambaga ku isuku, igitangaje ni uko no mu irerero ry’icyitegererezo riri mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Miyove naho hagaragara abana bato bafite amavunja biga batanambaye inkweto ndetse hakaba n’abandi bafite imirire mibi.

Ikibazo cy’amavunja mu baturage ni kimwe mu byo Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse kugarukaho ubwo yari mu mwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’igihugu i Gabiro mu karere ka Gatsibo, aho bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bemereye imbere ye ko bagira uburangare mu gukurikirana abaturage.
Kuba hari bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze baba bashaka kugaragaza ko abaturage bayobora nta kibazo bafite,ni bimwe mu bikunze gutuma hari abatekinika raporo zitangwa mu nzego zo hejuru bagaragaza ko aho bayobora hari iterambere rihambaye nyamara ari ntaryo bityo bamwe mu baturage bakabihomberamo n’iterambere ntiribagereho uko bikwiye.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!