Ubukungu

Gicumbi-Shangasha: Goronome w’umurenge arashinjwa kurigisa imbuto y’ibirayi

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Yanditswe na Constantin TUYISHIMIRE

Bamwe mu bagize koperative z’abahinzi b’ibirayi mu murenge wa Shangasha barashinja Ndabitondeye Evangeline ushinzwe ubuhinzi muri uyu murenge kugira uruhare mu irigiswa ry’amafaranga batanze ngo batuburirwe imbuto y’ibirayi mu nzu yabugenewe (Greeen House).
Ni abahinzi bibumbiye muri Koperative eshanu z’abahinzi b’ibirayi n’ibigori hiyongeyeho abandi bahinzi ku giti cyabo 5 bavuga ko mu mwaka 2016 batanze amafaranga ibihumbi 50Frws kuri buri umwe ngo hatuburwe imbuto z’ibirayi mu nzu y’ituburiro bari bubakiwe. None ngo kugeza na n’ubu ntibabonye imbuto nyamara bazi neza ko yatubuwe nyuma ngo ikaza kurigiswa ubuyobozi bw’uyu murenge bubizi ariko ntibugire icyo bukora.
Aba baturage basaba ko basubizwa amafaranga batanze kandi inzu y’ituburiro ry’imbuto bubakiwe ikongera igakora uko bisanzwe dore ko ngo imaze amezi atanu idakora.
Ndabitondeye Evangeline ushinzwe ubuhinzi n’ibidukikije mu murenge wa Shangasha ari we goronome aba baturage bashyira mu majwi cyane ahakana ibyo aba baturage bavuga ahubwo akemeza ko aba bahinzi babonye imbuto nk’uko bari batanze amafaranga.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal avuga ko iki kibazo atari akizi gusa ngo bagiye gukurikirana.
Kuba ngo aba baturage baratanze amafaranga ngo bahabwe imbuto nyamara ntibayibone ngo ni kimwe mu bikomeje guca intege amakoperative y’abahinzi b’ibirayi ku buryo hari ayatangiye gusenyuka.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano