Ubukungu

Gicumbi-Rukomo: Bahangayikishijwe n’ibigega by’amazi bishaje bishobora kubasandariraho.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gihe usanga hari bamwe mu batuye ibice bitandukanye by’akarere ka Gicumbi bataka ibura ry’amazi,kuri ubu hari bamwe mu batuye umurenge wa Rukomo cyane cyane mu kagari ka Gisiza bavuga ko aho batuye hari ibigega by’amazi bigera kuri bine bishaje n’ibindi byitwa ko ari bishya bikaba byarangiritse ku buryo amazi avamo agasenyera abaturage.

Aba baturage bashimangira ko baterwa impungenge n’uko isaha n’isaba byasandara bikabagiraho ingaruka mbi kuko biba biri hafi y’ingo z’abaturage. Ngo kuba ibi bigega biva amazi akigira hanze bituma hari bamwe batabona amazi bagakomeza kwivomera ay’ibishyanga ashobora kubatera indwara zikomoka ku mwanda.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buvuga ko bugiye kubikurikirana vuba bishoboka ibi bigega bimaze hafi umwaka bisenyutse bigasanwa ku buryo muri iki cyumweru haraba hatangiye kuboneka igisubizo nk’uko SINUMVAYABO Emmanuel ufite mu nshingano ibikorwaremezo mu karere ka Gicumbi abivuga.

Uretse kuba aba baturage batabaza ko ibigega bibaha amazi bishaje kandi byatangiye gusenyuka, muri uyu murenge wa Rukomo hari n’ahakigaragara impombo z’amazi ziba zarangiritse amazi yimenekera hasi bikamara igihe kirekire nta gikozwe.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!