Ubuzima

Gicumbi-Rubaya: Umuforomo akurikiranweho gusambanya umubyeyi ari kumubyaza

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ku kigo nderabuzima cya Rubaya mu karere ka Gicumbi haravugwa umuforomo ukekwaho gusambanya umubyeyi akiri kumubyaza.

Uyu mubyeyi twahimbye izina B ku bw’umutekano n’ubusugire bw’urugo bye asanzwe atuye mu murenge wa Rubaya akarere ka Gicumbi. Avuga ko mu mpera z’icyumweru gishize yagiye kubyarira ku kigo nderabuzima cya Rubaya giherereye mu karere ka Gicumbi maze ngo atungurwa no kubona umuforomo wamubyazaga amusambanyije ku gahato nk’uko abyivugira.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa TV na Radio One, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rubaya Charles Nzengiyuvma avuga ko umuforomo ukekwaho gusambaya umubyeyi uri kubyara yitwa Mutabaruka Jean Bosco; ariko agasa n’ugaragaza ko ibyo uyu mubyeyi avuga ari ibinyoma.

Bamwe mu bivuriza ku kigo nderabuzima cya Rubaya banaturanye n’uyu mubyeyi bivugwa ko yasambanyijwe,bavuga ko atari ubwa mbere uyu muforomo w’imyaka 40 y’amavuko unafite umugore n’abana avuzweho gusambanya abagore bagiye kubyarira kuri iki kigonderabuzima;bityo bagasaba abaganga y’umwihariko abagabo kuba inyangamugayo mu kazi kabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru CIP Twizeyimana Hamdoun,ku murongo wa Telephone yabwiye TV na Radio One ko uyu muforomo Mutabaruka Jean Bisco afungiye kuri station ya Polisi ya Byumba kugira ngo hakorwe iperereza.Akanemeza ko muri 2011 yigeze kuregwa icyaha nk’iki akaza kurekurwa bitewe no kubura ibimenyetso bimushinja.

Ingingo ya 197 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda igika cya mbere iteganya ko umuntu akoresheje undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ahanishwa igifungo cy’imyaka kuva kuri 5 kugera kuri 7.Naho igika cya Kabiri kikavuga ko iyo umuntu akoresheje imibonano mpuzabitsina umurwayi cyangwa umuntu ufite ubumuga ku gahato ahanishwa igifungo kuva ku myaka 7 kugeza ku myaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni imwe.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!