Ubuzima

Gicumbi-Nyankenke: Ku kigo nderabuzima cya Kigogo abarwayi baryama ku mifariso imeze nk’imisambi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bivuriza ku kigo nderabuzima cya Kigogo mu murenge wa Nyankenke akarere ka Gicumbi baravuga ko kuri iki kigo nderabuzima hari imifariso (Matelas) mike y’abarwayi n’ihari ikaba ishaje cyane.

Bavuga kandi ko izo matera ziba zishaje na zo zidakwira abarwayi hakiyongeraho kuba n’ibitanda aba ari bike bigatuma rimwe na rimwe hari abarwayi abahitamo kurarana ku gitanda kimwe ari babiri.

Benshi muri aba baturage twasanze kuri iki kigo nderabuzima baje kwivuza, abandi barwaje bagenzi babo bifuza ko hakongerwa matera nshya,ibyo kwiyorosa ndetse n’ibitanda.

Nshimiyimana Patric uyobora ikigo nderabuzima cya Kigogo avuga ko impamvu bakirira bamwe mu barwayi kuri matera zishaje zimwe zimeze nk’imisambi,ari uko iki kigo nderabuzima gifite amadeni menshi kitarishyurwa akomoka ku bwisungane mu kwivuza.

Ni ikibazo ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru buvuga ko bugiye gukurikirana ariko bugasaba abayobora ibigo nderabuzima muri rusange kujya bakora inyigo mu gihe babonye amafaranga bityo kugura matera z’abarwayi ndetse n’ibindi bikoresho nkenerwa kwa muganga bikajya bishyirwa mu by’ibanze nk’uko Gatabazi Jean Marie Vianney uyobora iyi ntara abivuga.

Uretse kuba aba baturage bavuga ibi,ikigo nderabuzima cya Kigogo cyugarijwe no kuba kitagira umuriro w’amashanyarazi rimwe na rimwe bikadindiza serivise z’ubuvuzi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!