Ubukungu

Gicumbi-Nyankenke: Batanze amafaranga ngo bahabwe umuriro baraheba.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye umurenge wa Nyankenke mu karere ka Gicumbi baravuga ko bamaze imyaka irenga itatu batanze amafaranga ngo bahabwe umuriro w’amashanyarazi ariko kugeza n’ubu bakaba barawubuze n’amafaranga batanze ntibamenye irengero ryayo.

Abo mu kagari ka Kigogo bavuga ko mu myaka itatu ishize buri umwe yagiye atanga amafaranga 15.000Frws kuzamura kugira ngo bahabwe umuriro w’amashanyarazi gusa ngo kugeza na n’ubu umuriro ntibawubonye n’amafaranga batanze ntibazi irengero ryayo .

Ngo kuba batagira umuriro kandi nyamara bafite ubushake mu kugira uruhare ngo uzanwe mu gace batuyemo, bibagiraho ingaruka mbi zirimo kuba hari ibikorwa by’iterambere bitabageraho dore ko bafite n’ikigo nderabizima gikenera umuriro ngo service z’ubuvuzi zibagereho uko bikwiye.

N’ubwo aba baturage bavuga ko batazi irengereo ry’amafaranga batanze umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kigogo Nshuti Oscar avuga ko ayo amafaranga asaga ibihumbi 300 ahari, gusa ngo batereje ubufasha bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) nk’uko cyari cyabibasezeranyije.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG ishami rya Gicumbi, Fulgence Nkundabakuze asezeranya aba baturage ko umwaka utaha w’ingengo y’imari wa 2018/2019 bazagezwaho umuriro w’amashanyarazi.

Gusa aba baturage bibaza impamvu bamaze igihe kirenga imyaka itatu badasobanurirwa aho amafaranga yabo ari n’icyo bayatangiye batarakibona bakabiheraho bagira impungenge ko mu gihe uyu muriro batinda kuwuhabwa amafaranga yabo ashobora kunyerezwa akabura.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET