Ubukungu

Gicumbi-Nyankenke: Abubatse inzu ya World vision ngo barambuwe.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bakoze imirimo yo kubaka inzu ya World Vision igenewe ibikorwa by’isuku mu murenge wa Nyankenke mu karere ka Gicumbi bakomeje gutakambira ubuyobozi bw’aka karere ngo bishyurwe amafaranga bakoreye bayubaka. Hashize hafi imyaka ibiri.

Ni abakozi hafi 40 bavuga ko imyaka ibiri igiye gushira bakoze imirimo yo kubaka inzu ya World vision mu murenge wa Nyankenke ariko na nubu bakaba batarishyurwa nyamara bahora batakambira ubuyobozi ngo bishyurwe.

Bashingiye ku ngaruka ziri kubageraho bitewe n’icyo bita kwamburwa ibyabo bifuza ko ubuyobozi bw’akarere bwabakurikranira ikibazo kuko bamwe abana babo bamaze kuva mu mashuri abandi bibatera ubukene.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bugaragaza ko impamvu aba bakozi batishyuwe ari uko rwiyemezamirimo wabakoresheje yari afunzwe ariko ngo bagiye kubakurikiranira ikibazo mu gihe gito bwirinze gutangaza nk’uko Mudaheranwa Juvenal uyobora akarere ka Gicumbi yabitangarije TV na Radio one.

Ikibazo cyo kuba hari abaturage bamburwa hakitwazwa ko rwiyemezamirimo wabakoresheje afunzwe si aha mu murenge Nyankenke muri Gicumbi kibaye gusa kuko no mu murenge wa Kageyo hari abandi bubatse umuhanda w’amabuye wa Kageyo-Rukomo nabo bakomeje gutakamba ngo bishyurwe amafaranga bakoreye ariko igisubizo cy’ubuyobozi bw’akarere kikaba ko Rwiyemezamirimo afunzwe; ibyo abaturage babona nko kubikiza bagakomeza kubirengeniramo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!