Ubukungu

Gicumbi: Nkongwa mu binyampeke yongeye yagarutse

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu karere ka Gicumbi hongeye kugaragara nkongwa yibasira ibihingwa by’ibinyampeke birimo ibigori n’amasaka. Bamwe mu bahinzi barasaba ko bahabwa imiti ifite ubukana bwo kuyica ngo icike burundu kuko iyo bafite ifite intege nke.

Mu mpera z’ukwezi kwa 3 mu mwaka ushize wa 2017 ni bwo byatangajwe ko mu bice bitandukanye by’igihugu hateye nkongwa idasanzwe yibasira ibihingwa by’ibinyampeke birimo ibigori,ndetse n’amasaka.

Ni ikintu cyatumye inzego zitandukanye zirimo n’iza gisirikare zihagurikira kuyirwanya haterwa imiti yabugenewe yica nkongwa nk’uko Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana yabibwiye itangazamakuru.

N’ubwo hashyizwemo imbaraga mu kurwanya nkongwa nyuma y’amezi hafi abiri 85% by’ubuso bw’ibigori byari byibasiwe nayo hirya no hino mu Rwanda bikongera kumera neza,kuri ubu mu karere ka Gicumbi kamwe mu twari twibasiwe, hongeye kugaragara nkongwa nk’iyi nk’uko bamwe mu bahinzi baho babibwiye TV na Radio one.

Kuba iyi nkongwa idacika mu myaka yabo aba bahinzi ngo basanga ari uko bahabwa imiti idafite ubukana bwo kuyica bityo bagasaba ko ubuyobozi bushyiraho akabwo kugira ngo nkongwa itazabateza inzara nyamara barahinze.

Nzeyimana Jean Chrisostome ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gicumbi, mu kiganiro yagiranye na TV na Radio one kuri telephone yumvikanisha ko kuba nkongwa yongeye kwibasira ibinyampeke muri aka karere biri guterwa ahanini no kuba hari abahinzi batera umuti nabi.

Imibare y’akarere ka Gicumbi igaragaza ko kugeza ubu nkongwa iri kugaragara mu mirenge 18 ku mirenge 21 igize aka akarere ku buso bungana na Ha 10 kuri ubu ziri guterwa umuti wabugenewe.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano