Politiki

Gicumbi: Ngo hari abunzi bakorera munsi y’ibiti

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bagize komite z’abunzi mu karere ka Gicumbi barasaba ko bakubakirwa ibyumba byo gukoreramo kuko kuba hari abagikorera hanze bituma badatanga neza ubutabera bwunga ku baturage.

Ni bamwe mu bagize komite z’abunzi zigera ku 130 mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gicumbi bavuga ko kuba batagira aho gukorera bidindiza serivice z’ubutabera bwunga mu baturage.

Aba bunzi bifuza ko bashakirwa ibyumba byo kujya bakoreramo kandi hagashyirwamo ibikoresho nkenerwa bakareka gukorera hanze ibyo bagereranya no gukorera munsi y’igiti kandi nyamara ngo batanga umusanzu mu gutanga ubutabera.

Umugwaneza Alice umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera ukorera mu nzu y’ubufasha mu by’amategeko mu karere ka Gicumbi ushinzwe komite z’abunzi no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina yemeranya n’ibyo aba bunzi bavuga gusa akavuga ko bari gukora ubuvugizi kugira ngo abunzi bahabwe aho gukorera bifuza.

Kugeza ubu mu karere ka Gicumbi imibare igaragaza ko ibyumba 70 by’abunzi ari byo byonyine bihari mu 130 bya komite z’abunzi zose muri aka karere,bivuze ko hakenewe ibyumba 60 by’abunzi ndetse n’ibikoresho nkenerwa.

Aba bunzi kandi by’umwihariko abo ku rwego rw’utugari bakaba bakomeje gusaba ko amagare bemerewe bayahabwa kugira ngo biborohere kugera ku kiburanwa.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano