Ubukungu

Gicumbi: Ngo bavuganye n’itangazamakuru none ubuyobozi buri kubatoteza

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma y’aho bagaragarije itangazamakuru ko ubuyobozi bw’isoko rya Gicumbi bwabatse ibibanza byo gucururizaho mu buriganya, bamwe mu bahoze bakorera umwuga w’uburaya mu mujyi wa Gicumbi baravuga ko ubuyobozi bw’isoko buri kubatoteza kuko bavuganye n’itangazamakuru.

Ni nyuma y’icyumweru bamwe mu bahoze bakorera umwuga w’uburaya mu mujyi wa Gicumbi batangarije TV na Radio One ko biherewe n’ubuyobozi bw’akarere n’ubw’umurenge wa Byumba ibibanza byo gucururizaho mu isoko rya Gicumbi, ariko ubuyobozi bw’iri soko bukabigurisha butababwiye bigatuma bamwe basubira mu buraya no mu buzunguzayi.

Nyuma y’aho aba bavuganiye n’itangazamakuru, kuri ubu baravuga ko ubuyobozi cyane cyane ubw’isoko rya Gicumbi buri kubatoteza kuko bavuganye na ryo,aho ngo bari gukubitwa bya hato na hato.

Fulgence Ruzigana by’umwihariko uvugwaho gutoteza abaturage kuko bamuvuze mu itangazamakuru abihakana yivuye inyuma gusa akavuga ko iki kibazo kiri gukurikiranwa.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bufite amasoko mu nshingano bubivugaho,twahamagaye kuri telephone ngendanwa Nteziryayo Anastase umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi ushinzwe iterambere ubukungu avuga ko adahari tumusabye ko yaduha amakuru kuri telephone maze avuga ko atajya atangira amakuru kuri telephone.

Kugeza ubu abaturage bakomeje kugaragaza ko bafite ikibazo cyo kwamburwa n’ubuyobozi bw’isoko ibibanza byo gucururizaho kandi barabihawe n’ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’akarere ni 20, hafi ya bose ni abagore biyemerera ko basubiye mu buraya no mu buzunguzayi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!