Ubukungu

Gicumbi: Ngo batswe ibibanza mu isoko bisubirira mu mwuga w’uburaya

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu mujyi wa Gicumbi hari abahoze bahakorera uburaya bavuga ko ubuyobozi bw ’akarere bwabahaye ibibanza byo gucururizaho mu isoko rya Gicumbi,ubuyobozi bw’isoko bukabigurisha butababwiye bigatuma bisubirira mu buraya no mu buzunguzayi.

Aba barenga 20 bavuga ko mu mwaka wa 2014 ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bufatanyije n’ubw’umurenge wa Byumba bwabahaye ibibanza byo gucururizaho mu isoko rya Gicumbi none ngo ubuyobozi bw’iryo soko bwarabibatse burabigurisha bituma benshi muri bo basubira kuba indaya abandi bagana iy’ubuzunguzayi.

Ngo bifuza ko basubizwa ibibanza byabo bakava mu buzunguzayi no mu buraya dore ko ngo benshi muri bo bagisorera ibyo bibanza kandi batabikoreraho.

Twegereye ubuyobozi bw’isoko bushinjwa kugurisha ibibanza by’abatishoboye kandi ngo barabihawe n’ubuyobozi maze Fulgence Ruzigana uriyobora abihakana yivuye inyuma.

NTEZIRYAYO Anastase, Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinjwe iterambere ry’ubukungu yunga mu byo uyu muyobozi w’isoko avuga gusa akavuga ko bagiye kubashakira ahandi bakorera bakava mu bucuruzi bwo mu muhanda.

Gusa aba baturage biganjemo abagore bivugira ko batabana n’ababateye inda bityo bagakomeza basaba ko bakwitabwaho kugira ngo abana babo batazagira ubuzima bubi bamwe bakajya no mu mihanda.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!