Ubukungu

Gicumbi: Muri Manyagiro Amasambu yabo yanyujijwemo imiyoboro y’amazi ntibahabwa indishyi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu murenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi hari bamwe mu bahatuye bavuga ko hashize umwaka urenga mu masambu yabo hanyujijwemo imiyoboro y’amazi irimo ibigega,amavomo n’ibindi, none kugeza n’ubu bakaba batarahabwa indishyi.

Bagasaba ubuyobozi bw’akarere kubishyura kuko bamaze kugwa mu gihombo cyo kutabyaza umusaruro iyo mitungo yangijwe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwemera ko hari abaturage bo muri uyu murenge wa Manyagiro bufitiye umwenda w’indishyi z’ibyangijwe n’imiyoboro y’amazi gusa bukagaragaza ko amikoro make y’aka karere ari mu byatumye aba baturage batishyurwa ariko ngo mu byumweru bitatu baraba bahawe indishyi nk’uko bitangazwa na Nteziyaremye Emmanuel umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo by’amazi mu karere ka Gicumbi.

Kugeza ubu miliyoni zisaga esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda ni yo agomba kwishyurwa abaturage muri uyu murenge ahanyujijwe umuyoboro w’amazi ureshya na kilometero zirenga 20.

Uretse aba bagaragaza ko hashize umwaka mu masambu yabo hunyujiwemo imiyoboro y’amazi ntibahabwe indishyi, hari n’abasa n’abihebye ko batazahabwa indishyi bashingiye ku kuba hashize imyaka irenga 10 hubatswe ibigega by’amazi mu mirima yabo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!