Imibereho y’abaturage

Gicumbi-Muko: Barinubira umuriro bahawe udafite ingufu

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye umurenge wa Muko mu karere ka Gicumbi baravuga ko bamaze imyaka itatu bahawe umuriro w’amashanyarazi udafite ingufu ku buryo badashobora kuwukoreraho ibyo bashaka birimo nko gusudira cyangwa gukoresha ibyuma bisya imyaka.

Aba baturage basaba umuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe igufu REG kubaba umuriro ufite ingufu aho kugumana uwo bita uwa nyirarubeshwa babona utabageza ku iterambere bifuza vuba.

Umuyobozi wa REG ishami rya Gicumbi Fulgence Nkundabakuze yemera ko batanze muri aka gace ka Muko ubwoko bw’umuriro udafite ingufu zihagije ariko ngo muri uku kwezi kwa mbere umwaka wa 2018 kurarangira bahawe umuriro bifuza.

Uretse kuba aba baturage bavuga ko bahawe umuriro bita ko udafite ingufu hari n’abavuga ko umuriro wagiye ujyanwa mu bice bituyemo abishoboye cyangwa abifite nyamara hari n’abandi ngo bafite ubushobozi bwo kuwuzana mu ngo zabo; ibyo bamwe bita ikimenyane cyakoreshejwe.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET