Ubukungu

Gicumbi-Muko: Barashinja ubuyobozi bw’akarere kwivanga mu mikorere ya koperative Mayogi coffee.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abagize koperative y’abahinzi ba kawa ya Mayogi coffee yo mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi, barashinja ubuyobozi bw’aka karere n’ubw’uyu murenge kwivanga mu mikorere ya koperative yabo.

Aba banyamuryango b’iyi koperative bavuga ko mu mwaka wa 2017 ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bufatanyije n’ubw’umurenge wa Muko bwashyizeho komite irimo abatari abanyamuryango batanafitemo umugabane kandi ngo bitemewe bigatuma iyo komite ibona urwaho rwo kunyereza umutungo wa koperative ungana n’ ibihumbi magana atatu by’amafaranga y’u Rwanda(300,000Frw)

Nubwo ngo iyo komite bashinja kunyereza umutungo wa koperative yamaze amezi atatu igakurwaho ngo haracyari ikibazo cyo kuba amafaranga yanyerejwe yarabuze gikurikirana. Bakanasaba ko koperative yajya ikora mu bwisanzure ubuyobozi bwite bwa Leta butivanze mu micungire yayo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muko bwemera ko hari abashyizwe muri komite ya koperative atari abanyamuryango; bukanagaragaza ko iyo komite yagiyeho itanyereje umutungo ko ahubwo wakoreshejwe mu bikorwa bya koperartive nk’uko Kayiranga Theobald, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko abivuga.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi ushinzwe iterambere ry’ubukungu Muhizi Jules Aimable uvugwaho kwivanga mu mikorere y’iyi koperative ya Mayogi Coffee we arabihakana ahubwo akagaragaza ko ibikorwa agiramo uruhare muri iyi koperative aba ari ukuyifasha kugira ngo itere imbere.

Koperative ya Mayogi Coffee igizwe n’abanyamuryango basaga ijana. Gusa ukurikije ibibazo biyivugwamo birasaba inzego zisumbuye kuyiba hafi kugira ngo bitazagira ingaruka ku buhinzi n’imitunganyirize ya kawa muri uyu murenge.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano