Ubukungu

Gicumbi-Muko:Abarokotse jenoside bamaze imyaka 24 basaba kubakirwa.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batishoboye bo mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi baratakamba ngo bubakirwe bave mu nzu barimo zishaje zenda kubagwaho.

Ni imiryango hafi 14 itishoboye y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi bavuga ko hashize imyaka 24 jenoside ibaye basaba ubuyobozi ko bakubakirwa nk’abandi batishoboye ariko bigasa nko guta inyuma ya Huye.

Uretse kuba basaba kubakirwa, banagaragaza ko hari igihe hakoreshwa ikimenyane hakubakirwa abafite ubushobozi basanzwe bafite aho kuba nyamara hari abo inzu zigiye kugwaho bakaba banahasiga ubuzima; bityo bagasaba ko ubuyobozi bwabafasha bakava mu nzu bita ko isaha n’isaha zabateza akaga.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muko butanga icyizere ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari wa 2018/2019 aba baturage bazubakirwa n’ubwo mu gisubizo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko Kayiranga Theobard atanga byumvikana ko atari bose.

Aba baturage banagaragaza kandi ko hari igihe bagera mu bihe byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bakibasirwa na bamwe batuye muri uyu murenge wa Muko bababwira amagambo abasesereza bikabasubiza inyuma bityo bagasaba ubuyobozi kuba maso hakarwanywa uwari we wese bigaragayeho.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!