Ubuzima

Gicumbi: Mu bitaro bya Byumba abarwayi ntibagitaka kubura amazi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma y’ibura ry’amazi mu bitaro bya Byumba ryamaze igihe kitari gito bikagera n’aho ababigana bitabaza itangazamakuru ngo ribakorere ubuvugizi, kuri ubu bamwe mu barwaza n’abarwariye kuri ibyo bitaro ndeste n’abahakora baravuga ko amazi yamaze kuboneka bitakidindiza zimwe muri servisi z’ubuvuzi.

Ni kenshi mu itangazamakuru hagiye havugwa ikibazo cy’ibura ry’amazi mu bitaro bya Byumba biherere mu karere ka Gicumbi aho abarwayi n’abarwaza ndeste n’abahakora kubona amazi byari ingume ndetse hakagira n’ibizamini by’abarwayi bidakorwa service zimwe na zimwe z’ubuvuzi zikagenda biguru ntege.

Bamwe mu bivuriza kuri ibi bitaro bakomeza bavuga ko n’ubwo amazi yabonetse akenewe kongerwa.

Umuyobozi w’ibitaro bya Byumba Dr.Twizeyimana Jean de Dieu avuga ko hafashwe ingamba zo guhaza ibi bitaro amazi kugirango servisi z’ubuvuzi zitangwe neza ndeste n’isuku ibungwabungwe uko bikwiye.

N’ubwo ikibazo cy’amazi gisa n’icyacyemutse ku bitaro bya Byumba ngo hari n’ikindi kibazo cy’ubwiherero buke kandi butajyanye n’igihe ndetse n’inyubako zishaje zikeneye kuvugururwa.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!