Imibereho y’abaturage

Gicumbi-Miyove: Ngo bakubitwa na Gitifu bazira kudakaraba.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu kagali ka Miyove mu murenge wa Miyove mu karere ka Gicumbi bahangayikishijwe n’inkoni bakubitwa n’umuyobozi w’akagali bazira umwanda bityo bagasaba inzego zo hejuru kubatabara bakajya bigishwa gahunda za leta ku neza aho gukubitwa.

Umwe muri aba baturage bakubitwa akaba ari umukecuru w’imyaka hafi 90 y’amavuko witwa Kampundu Gatalina wivugira ko aherutse gukubitwa n’umuyobozi w’akagari ka Miyove Kubwimana Jeanne d’Arc azizwa isuku nke nyamara atari ko bimeze nk’uko yabibwiye TV na Radio one

Amakuru y’inkoni muri aba baturage bo mu kagari ka Miyove yemezwa kandi n’abaturanyi b’uyu mukecuru ndetse n’abandi batuye mu yindi midugudu y’aka kagari.

Aba baturage basaba inzego zo hejuru gutabara zikabuza uyu muyobozi kubakubita no kubayoboresha inkoni ahubwo akabegera ku neza akabasobanurira gahunda za leta.

Twegereye Madamu Kubwimana Jeanne d’Arc Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Miyove uvugwaho gukubita aba baturage maze ntiyerura ngo avuge ko hari abo akubita gusa agaragaza ko kuba hakiri bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bagifite imyumvire ikiri hasi bituma bikorera ibyo bishakiye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho y’abaturage Dr. Alvera Mukabaramba ubwo muri iki cyumweru yasuraga akarere ka Gicumbi yasabye abayobozi muri rusange kwirinda gukubita no guhutaza abaturage ahubwo bakabakangurura kwitabira gahunda za leta.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano