Imibereho y’abaturage

Gicumbi-Miyove: Bacishijwe umuriro hejuru nyuma y’igihe kirekire bawusaba

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka batujwe mu mudugudu wa Nyamiyaga mu murenge wa Miyove mu karere ka Gicumbi barambiwe guhora bizezwa umuriro w’amashanyarazi, insinga zibaca hejuru n’amapoto ashinze iruhande rw’inzu zabo nyamara bakaguma mu icuraburindi.

Bashingiye ku miturire y’abo muri uyu mudugudu ndetse n’ibindi bikorwaremezo byubatsemo nk’irerero ry’akarere ka Gicumbi;bifuza ko umuriro wabageraho n’urubyiruko rubamo rukawubyaza umusaruro.

Uyubobozi bw’akarere ka Gicumbi busobanura ko impamvu aba baturage batarabona umuriro w’amashanyarazi nk’abandi ari uko bahereye ku byihutirwa nk’amavuriro. Bukabasezeranya ko bazawubona mu gihe bwirinze gutangaza nk’uko umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi ushinzwe iterambere ry’ubukungu Muhizi Jules Aimable yabitangaje.

Nubwo aba baturage batuye uyu mudugudu w’abasigajwe inyuma n’amateka bibumbiye mu miryango isaga 20 basaba umuriro w’amashanyarazi, hari kimwe mu bibazo bikunze kugaragara aho hari abagezwaho umuriro nyuma bakabura ubushobozi bwo kuwugura ngo bacane bikarangira ibikorersho by’umuriro byakoreshejwe uzanwa biba umutako bigasa n’ibipfuye ubusa.

Kugeza ubu mu karere ka Gicumbi abafite ifatabugizu ry’umuriro w’amashanyarazi bageze kuri 32%.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!