Ubukungu

Gicumbi-Manyagiro: Ihene zatanzwe n’umurenge zirimo gupfa umusubizo.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye umurenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi baravuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwabahaye ihene zo korora zirwaye none ziri gupfa umusubizo.

Bavuga ko muri Gicurasi 2018 aba baturage bahawe ihene n’ubuyobozi bw’uyu murenge mu rwego rwo kubafasha mu mibereho ariko zikaba ziri gupfa uruhongohongo dore ko umudugudu umaze gupfamo nke ari 35 mu mezi atatu gusa.

Izi hene zirimo gufatwa n’uburwayi busa n’aho buhuje ibimenyetso aho mbere yo gupfa hari izibanza gutumba imitwe izindi zigapfa zabanje guturumbukamo amaso.

Ikibatera agahinda ni uko izi hene bahawe n’abazisigaranye zimeze nabi cyane kandi zikaba zanduza uburwayi izo bari basangwanwe dore buri umwe yagiye ahabwa ihene eshatu eshatu.

Icyifuzo cyabo ni uko bashumbushwa izindi hene nzima cyangwa niba ubuyobozi bw’uyu murenge butabishoboye bagahabwa amafaranga bakajya kwigurira ihene nzima dore ko ihene eshatu bazihabwaga ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 80.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manyagiro Kamuhire Dieudonne, yemera ko iki kibazo gihari,akavuga ko hashyizweho itsinda ryo kubikurikirana mu gihe basanga ari rwiyemezamirimo wahaye abaturage ihene zirwaye bagashumbushwa.

Kugeza ubu nko mu mudugudu wa Gatsata ubarizwa muri uyu murenge harabarurwa ihene 35 zapfuye muri 75 zahawe abaturage mu ngo zirenga 20.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!